KAGAME na Tshisekedi mu nama imbonankubone i Luanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama muri Angola

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi, bagiye guhurira mu nama yiga ku gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, bikozwe n’umuhuza ari we Angola.

Ikinyamakuru Angop cyo muri Angola, kivuga ko iyi nama  iteganyijwe kuba ku wa 15 Ukuboza 2024, ikabera i Luanda.

Mu cyumweru gishize abakuriye ububanyi n’amahanga ku ruhande rwa RD Congo n’u Rwanda bemeje inyandiko y’ibyo inzobere mu butasi zashyizweho kuri buri ruhande zumvikanye, ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda, iyo nyandiko irimo no kurandura FDLR.

Iyo nyandiko izwi nka ‘Experts report on the Concept of Operations (CONOPS)’ yemejwe mu biganiro hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

Inyandiko ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko yemejwe n’impande zombi, mu kwezi gushize zari zananiwe kuyumvikanaho, buri ruhande rushinja urundi gushyiraho amananiza.

UMUSEKE.RW