Barasaba leta guha uburenganzira umuntu wese ushaka gukuramo inda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Basaba ko umuntu wese watewe inda mu buryo butifuzwa yayikurirwamo mu buryo bwizewe

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa n’abagore bo mu mujyi wa Kigali , basaba leta ko  yaha uburenganzira  umuntu wese watewe inda mu buryo butifuzwa kuyikurirwamo  mu buryo bwizewe .

Amasezerano agenga Amahame Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu n’abaturage no ku Burenganzira bw’Abagore muri Afurika yemerejwe i Maputo (Mozambique) mu mwaka wa 2004.

Ayo masezerano ku ngingo ya 14 (2) y’Amasezerano y’i Maputo itegeka Ibihugu bihuriye kuri ayo Masezerano gufata ingamba ziboneye zirengera uburenganzira ku buzima bw’imyororokere bw’abagore mu kubemerera gukuramo inda bikozwe n’abaganga mu gihe habayeho ubugizi bwa nabi bushyingiye ku gitsina, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, ugusambana kw’abafite igisanira cya bugufi, kandi no mu gihe uko gutwita gukomeje gushyira mu byago ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe bw’umubyeyi cyangwa imibereho y’umubyeyi cyangwa y’umwana ukiri mu nda.

Basaba ko habaho irengayobora ku masezerano ya Maputo…

Igihozo Yassina ashinzwe ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire mu rugaga rw’imiryango itari iya leta  iteza imbere ubuzima  bw’Uburenganzira bwa mu ntu .

Uyu avuga ko  ubusanzwe gukuramo inda amategeko ateganya ibihano ariko hakwiye irengayobora ku buryo ushaka iyo serivisi yatangwa aho kugira ngo umwana w’umukobwa cyangwa umugore watwaye inda mu buryo butifuzwa imuhitane agerageza kuyikuramo.

Yagize ati “Iyo umuntu akuyemo inda mu buryo butanoze, amahirwe menshi ashobora kubura ubuzima bwe burundu ariko ashobora no kuba yatakaza bimwe mu bice bigize umubiri ari nabyo bimufasha kororoka. Iyo akuriwemo inda mu buryo bunoze.

Dusaba ko amategeko yahinduka  kuko ubu ntabwo mu Rwanda byemewe gukuramo inda ariko bitewe n’impamvu  eshanu zitandukanye ni bo bemerewe.

Akomeza ati “  Usanga muri ba bandi batari muri bya byiciro ari bo benshi bajya gukuramo inda bakaba ari nabo bazikuramo mu buryo butanoze.Tukaba dusaba ko n’icyo gice cyarebwaho , tukareka kubura Abanyarwanda .”

- Advertisement -

Ku mugore wese ubishaka, wumva yasaba iyo serivisi akaba yayihabwa. Kuko kwemerera abantu guhabwa serivisi ntabwo bivuze yuko bose bazajya gusaba iyo serivisi kuko bazayikenera kurusha abazikuramo mu buryo bwa kamere ari nabo zibahitana .

Musabyiamana Yvone nawe afite umuryango ukorera ubuvugizi abagore ,abana n’abakobwa.

Uyu avuga ko asanga amategeko akwiye kuvugururwa ku buryo umuntu wese watwaye inda atabiteganyije afashwa guhabwa serivisi bidasabye  kureba ibyiciro byagenwe nk’irengayobora.

Ati “ Birakwiye ko iyo serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwizewe ihabwa abantu bose.Kubera ko hari abagore benshi bafite n’abagabo ariko bakisanga basamye inda batateguye kandi agwije umubare w’abana yashoboraga kurera cyangwa se  mu buryo  mu bukungu atari yiteguye kurera.

 Uko itegeko ribiteganya iriya serivisi ihabwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 ntabwo ryigeze rireba ku bagore bubatse cyangwa se ku bantu bafite umuryango.

 Ni byiza rero yuko itegeko ryafungura imiryango n’abagore  bashaka gukuramo inda  nabo bakazikuramo mu buryo bwizewe.”

Leta yabiteye utwatsi…

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga, muri Minisiteri y’Ubutabera,Wibabara Charity, yabwiye UMUSEKE  ko ubusanzwe gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo nta rindi rengayobora ryabaho.

Ati “ Ikintu cya mbere twakomeje kwibutsa ni uko mu Rwanda  gukuramo inda ni icyaha giteganyijwe n’itegeko rihana mu 123,124, ibyagiye bigaragazwa ni uko gukuramo inda ari irengayobora.Cyakora byagaragaye ko hari abantu baterwa inda ku mpamvu zitandukanye .”

Wibabara asanga abantu bakwiye gushyira imbere gukumira no kwirinda .
Ati “ Nka Minisiteri y’Ubutabera tubona bitashoboka kuko twemera icyo amategeko  avuga cyane ko amategeko yose aba yaraganiriweho n’abaturage akagaragaza ibyifuzo by’abaturage ndetse  agacishwa mu nzira yo kwemezwa n’Inteko. Kugeza uyu munsi  ni uko  gukuramo inda kw’abashakanye bitemewe.”

Akomeza ati “Twabonye ko kubaka sosiyete ugomba guhera  gukumira icyaha , guhana abakoze ibyaha ariko nanone no kurinda abashobora kuba  bakorewe ihohoterwa kubera izo nzira .”

Icyo itegeko rivuga …

Ingingo ya 165 y’Igitabo cy’Amategeko Ahana mu Rwanda(2012) ivuga ko “Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; Kuba yarashyingiwe ku ngufu; Kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;  Kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023.

Ababarirwa muri 60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.

Bimwe mu bihugu bya Afurika gukuramo inda biracyari icyaha gihanwa n’amategeko.

Gusa ibihugu nka Benin, Guinea-Bissau, Cape- Vert, São Tomé and Príncipe,Afurika y’Epfo na Tunisia byemerera umugore cyangwa umukobwa watewe inda itifuzwa kuyikuramo ku mpamvu z’imibereho cyangwa ubuzima bwe butameze neza.

UMUSEKE.RW