Kigali: Imodoka yagaragaye hejuru y’inzu y’umuturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umukozi wa Hoteli yayoboye imodoka  hejuru y’inzu y’umuturage

Mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024, habereye impanuka y’imodoka , ubwo  umukozi wa Hoteli yasabwaga gusohora imodoka mu gipangu cy’iyo hoteli ahubwo akayijyana hejuru y’inzu y’umuturage.

Amakuru  avuga ko  umuseriveri wa Hoteli (Five toFive) bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, ayijyana ku nzu y’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko habayeho uburangare ndetse ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo yitabe Imana.

Ati “Iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho ishobora kuba yatewe n’umushoferi utakoresheje neza uturebanyuma (Rétroviseurs).”

Yakomeje ati ‟Mu bigaragara byatewe n’uburangare, imiyoborere mibi no kudakoresha neza uturebanyuma (rétroviseurs), mu gihe shoferi yavaga muri Parikingi”.

SP Kayigi yasabye abantu kwitwararika mu gihe bagiye gutwara .

Ati “Abantu batwara ibinyabiziga nibagire ubwitonzi, birinde amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose yateza impanuka”.

Ivomo: Kigali Today

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *