Abahagarariye u Rwanda na DR Congo bongeye gushinjanya mu kanama ka ONU/UN gashinzwe umutekano ku isi ku wa mbere ahaganiriwe ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Muri iyi nama, ahumviswe raporo y’intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU unakuriye MONUSCO muri DR Congo Bintou Keita ku bibazo biri muri DR Congo.
Abahagarariye u Rwanda na DR Congo bagaragaje ko hari byinshi ubutegetsi bw’ibi bihugu butarumvikanaho, nubwo bwose abashinzwe ububanyi n’amahanga bamaze kumvikana ku nyandiko y’ibigomba gukorwa mu gukemura ikibazo, ndetse ku cyumweru i Luanda hakaba hateganyijwe inama ishobora guhuriramo ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame.
Mu nteko y’akanama ka ONU yateranye ku wa mbere, Thérèse Kayikwamba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo, yanenze u Rwanda ko “rukomeza kwita ibikorwa byarwo [muri DRC] ingamba zo kwirinda, avuga ko u Rwanda ruri gukora bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cye.”
Yavuze ko Congo yemeye gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko byemejwe tariki 25 Ugushyingo) i Luanda, yongeraho ko u Rwanda na rwo “rwemeye kuvana ingabo zarwo muri RD Congo”
Gusa ashinja M23 yitirira u Rwanda ko “ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge”.
Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU yavuze ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo atari ikibazo cyo guhangana hagati y’u Rwanda na Congo ahubwo ko ari “ikibazo gifite imizi n’impamvu ndende zikwiye kwigirwa hamwe no gukemurwa”.
Rwamucyo yanenze raporo yatanzwe na Bintou Keita kuri iki kibazo, avuga ko ibogamiye ku ruhande rwa leta ya DR Congo kandi “irashaka kuvuga ko M23 ari yo mpamvu-muzi y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC”, ibyo yahakanye avuga ko amakimbirane muri ako gace ashingiye ku guhabwa akato kw’amoko arimo Abatutsi b’Abanyecongo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yavuze ko raporo ya Keita “yananiwe kuvuga uburyo mu karere kagenzurwa na M23 hari amahoro kurusha ahagenzura n’ingabo za leta n’abafatanya na zo”, ko kandi “yirengangije ibikorwa by’ubugome, ubwicanyi, amagambo y’urwango n’ibindi byibasira abanyecongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi“.
- Advertisement -
Ati “Ibi ni byo shingiro ryo kubaho kwa M23 iharanira uburenganzira bwabo.”
Rwamucyo yavuze ko “Inkeke ya mbere y’u Rwanda ni ubufatanye bwa FDLR na FARDC n’indi mitwe”.
Ati “FDLR ni wo mutwe umaze imyaka myinshi muri DRC kandi havutse indi mitwe yo gufasha FDLR nka Nyatura na Wazalendo zitandukanye”.
Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize FDLR yakomeje gukora ibikorwa byo kwica abantu no kubagirira nabi ishingiye ku bwoko bwabo mu burasirazuba bwa Congo no kugabana ibitero “byishe abantu bigasenya n’ibintu” mu Rwanda.”
Ati “Kuyisenya ni ingenzi cyane mu kubonera umuti urambye ikibazo muri burasirazuba bwa DRC”.
Rwamucyo yavuze ko uruhande rwabo nk’u Rwanda “twabisubiyemo kenshi, nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka kuri aya makimbirane”.
Uwari ahagarariye Angola muri iyi nama yavuze ko umuhate w’umuhuza Perezida João Lourenço “uzagera ku ntego ari uko gusa impande zirimo guhuzwa zibigizemo ubushake”.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW