Mugwiza yatorewe manda ya Kane yo kuyobora FERWABA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, FERWABA, Mugwiza Désire wariyoboraga, yongeye gutorerwa kuribera Umuyobozi mu myaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Basketball, FERWABA.

Ni inama yagombaga kuberamo amatora ya Komite Nyobozi igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Abanyamuryango ba FERWABA, bongeye kugirira icyizere Mugwiza Désire wari umukandida umwe kuri uyu mwanya, maze bamutorera kubayobora mu myaka ine iri imbere.

Nyuma yo kumutora, Mugwiza agiye kuyobora iri shyirahamwe manda ya Kabe. Bivuze ngo azaba yujuje imyaka 16 ari Umuyobozi wa ryo.

Si benshi bahindutse muri Komite Nyobozi icyuye igihe, kuko n’ubundi bagarutse muri iyi manda yindi hafi ya bose.

Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Imariyoborere n’Imenyekanishabikorwa, yabaye Mugwaneza Pascale wari usanzwe kuri uyu mwanya,

Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe tekinike, Iterambere n’amakipe y’Igihugu, yabaye Munyangaju José Edouard waje ari mushya muri iyi Komite.

Abandi batowe ni Muhongerwa Alice wagizwe Umubitsi, Munana Aimée wagizwe Umujyanama mu by’Amategeko, Mugwaneza Habimana Claudette wongeye gutorerwa umwanya w’Umujyanama mu bya tekinike na Mwizeneza Maxime Marius wagizwe Umujyanama mu Iterambere ry’Abato muri uyu mukino.

- Advertisement -

Agitorerwa kuyobora indi manda, Mugwiza Désire, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abanyamuryango ba FERWABA bongeye kumugirira icyizere kandi ko we na bagenzi be biteguye gukoresha imbaraga za bo zose kugira ngo umukino wa Basketball mu Rwanda ugumane ikuzo.

Komite Nyobozi ya FERWABA yatorewe kuyobora manda y’imyaka ine iri imbere
Mugwiza n’abo bazakorana mu myaka ine iri imbere

UMUSEKE.RW