Muhanga: Umuturage arashinjwa kwiba inka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuturage arashinjwa kwiba inka akayihisha iwe mu rugo

Kamuhanda Laurent wo mu Mudugudu wa mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, akurikiranyweho kwiba inka y’umuturage akayihisha iwe mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhanga Byicaza Jean Claude avuga ko  Kamuhanda Laurent uvugwaho kwiba Inka, yayivanye mu kiraro tariki ya 9 Ukuboza 2024.

Byicaza avuga ko kuva icyo gihe bakomeje gushakisha aho iyo Nka yarengeye baza kuyisanga kwa Kamuhanda Laurent w’Imyaka 39 y’amavuko.

Ati “Uyu mugabo akimara gufatwa, yahise avuga abo bafatanije kwiba izindi Nka.”

Gitifu yavuze ko bagenzi be babiri  bafatanije muri ubwo bujura, Inzego z’Umutekano zabataye muri yombi.

Gusa bamwe mu baturage bavuga hari izindi nka eshatu  zibwe zikaba zitarafatwa kugeza ubu.

Byicaza avuga ko bamaze iminsi bahanganye n’abiba Inka akavuga ko uyu wafashwe, yafashije Inzego za Polisi kuziha imyirondoro y’abo bafatanya muri ibyo bikorwa bigayitse by’ubujura.

Gusa UMUSEKE wamenye ko mu bandi bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura harimo Ndayambaje Jean Baptiste na Niyotwagira Florent abo bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muhanga.

Muhizi Elisée

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/Muhanga 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *