Musanze: ‘Abasherisheri’ bari kugura ubutaka bwo ku Birwa nk’abagura amasuka

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Impungenge ni zose ku ‘Basherisheri’ bari kugura ubutaka bwo mu Birwa nk'abagura amasuka

Abaturage batuye mu Birwa bya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bagaragaza ko batewe impungenge zikomeye n’abashoramari babagurira nyuma hakazamo n’abiyita abasherisheri, bagura ubutaka bwabo basa nk’abasahuranwa, bakavuga ko byanze bikunze bizateza ibibazo birimo amakimbirane n’imanza.

Byari biteganyijwe ko muri ibi Birwa bya Ruhondo abahatuye bazimurwa hagashyirwa ibikorwa remezo ahanini bishingiye ku bukerarugendo ndetse bamwe baje kugurirwa, baranimurwa.

Icyakora abasigayemo nabo byabaye ngombwa ko haza abashoramari babiri batangira kubagurira kugira ngo bahimuke, gusa ngo haje kuzamo n’abandi bafatwa nk’abasherisheri, nabo bakajya bihererana abaturage bakabagurira mu ibanga ndetse ngo bagahita batwara n’ibyangombwa by’ubutaka.

Aba baturage batuye muri ibi Birwa bavuga ko bafite impungenge ko ibirimo gukorwa n’aba babagurira bishobora kuzavamo imanza n’amakimbirane.

Bavuga ko ngo hari n’abagura ubutaka buri mu manza cyangwa ubwari bwaraguzwe n’undi mushoramari, bagasaba ubuyobozi kubareberera kugira ngo batazahura n’ibibazo baterwa n’ababagurira.

Habimana Claude yagize ati” Ikibazo dufite ni abaza kugura hano bameze nk’abari gusahuranwa. Hari umushoramari witwaga Habimana waje agura igice kimwe, uwemeye akamugurira, ubyanze nta gahato. Nyuma haje undi musherisheri witwa Patrick, atangira kugurira abaturage n’ahari haraguzwe n’undi akahagura nanone, akakujyana akwihereranye ugasinya ibyangombwa akabitwara, byanze bikunze bizateza ibibazo, twifuza ko baduha abashoramari bazima”

Mukangoga Angelique nawe ati”Umusherisheri ari kuza akagutwara akaguha amafaranga agusaba gusinya impapuro ziri mu byongereza ntitwize abenshi basinya ibyo batazi, byateranya imiryango kuko niba umuturage yarariye ay’umushoramari wambere undi akaza akamuterebuza  ashyize mu bibazo umuturage ugurishije isambu kabiri, hari abazafungwa abandi babure byose bangare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko ubwo aheruka mu Birwa hari ibyo yumvise by’abo bakomisiyoneri n’abandi bashaka gutuburira abaturage, akomeza asaba abahatuye kubegera bakabagira inama bakabafasha ibyabo ntibigende barebera.

Yagize ati” Ubwo mperukayo ubushize icyo kibazo nari nacyumvise. Hari ibibazo bibiri kimwe cy’abo bakomisiyoneri n’abandi bashaka gutuburira abaturage bashobora guca ruhinganyuma bagakora ibintu nk’ibyo ukumva byarabaye. Icyo dukangurira abaturage ni ukugisha inama ubuyobozi buhari n’inzego zitandukanye,kuko duhari ku bwabo n’ineza yabo kugira ngo ibyabo byekugenda babirebera, cyangwa ngo bibyare amakimbirane azagorana kuyakemura.”

- Advertisement -

Kugeza ubu bigaragara ko Akarere ka Musanze kari gafite abashoramari babiri bifuzaga kugurira abaturage batuye mu Birwa mu buryo buzwi n’ubuyobozi.

Byari biteganyijwe muri kuri ubwo butaka hashyirwa ibikorwa remezo by’ubukerarugendo,abaturage bakagaragaza ko kuhimuka ntacyo bitwaye ahubwo basaba ko bagurirwa n’abashoramari bazwi aho kuza abashaka kubariganya ibyabo.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE