NCPD yifuza ko umubare w’Abadepite mu Nteko wiyongera

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ndayisaba yishimira ko kuri ubu mu Rwanda abantu bafite ubumuga bahagararirwa mu Nteko gusa avuga ko umubare wabo wagakwiye kwiyongera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yatanaje ko nk’abafite ubumuga, bifuza ko umubare w’abahagaririye abafite ubumuga mu Nteko Ishingamategeko wakwiyongera.

Mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru,byahuje inzego zitandukanye ziganira ku ruhare rw’abafite ubumuga mu miyoborere z’Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo abantu bafite ubumuga bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo.

Ati “ Mu bijyanye n’imiyoborere igihugu cyakoze ibishoboka ngo gishyire abantu bafite ubumuga mu nzego zifata ibyemezo, mu nzego z’ibanze.Iyo arimo bituma ibitekerezo by’abantu bafite ubumuga  cyangwa ibibazo abibagezaho kandi hagafatwa ingamba  kugira ngo bibashe gukemuka.Kuri twe ni ikintu gukomeye cyane kugira ngo na rya jwi ry’abantu badafite ubumuga ribashe kumvwa.”

Ndayisaba yishimira ko kuri ubu mu Rwanda abantu bafite ubumuga bahagararirwa mu Nteko gusa avuga ko umubare wabo wagakwiye kwiyongera  ukava kuri babiri kugira ngo n’ibibazo bahura na byo bibashe gukemuka.

Ati “ Ikintu tunifuza ni uko mu nzego nkuru z’Igihugu nka Sena, tubonyemo umuntu ufitemo ubumuga, twaba tuzi neza ko nta tegeko rizasohoka muri iki gihugu tutagizemo uruhare. Ariko icyo nshima ni uko n’abadepite dufite bamaze kumva neza  ibibazo by’abafite ubumuga.”

Akomeza ati “ Nk’ibihugu duturanye nka Uganda, buri cyiciro cy’ubumuga gifite umudepite ugihagarariye. Urumva ko nanjye rero kubyifuza nabyifuza kugira ngo tugire abantu banshi  barushaho kuvuganira, bakabyumva .Gusa nitugira babiri batowe n’abandi bashobora guca mu zindi nzego mu mashyaka, ibyiciro by’abagore,urubyiruko , naho tubashije kuhumvikanisha neza , wa mubare w’abantu bafite ubumuga wakwiyongera. Ubwo ni ugukomeza tukaganira n’inzego , birashoboka.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, asanga kuba abafite ubumuga bagira uruhare mu miyoborere ari ubudasa.

Ati “  Ni ubudasa bukomeye cyane mu gihugu cyacu kuko abafite ubumuga bari mu nzego zose zifata ibyemezo.Bishatse kugaragaza yuko leta y’u Rwanda ishize amategeko n’amateka agamije guha  uburenganzira abafite ubumuga ku buryo bagomba kugira uruhare mu bikorwa byose  no muri gahunda zosse za leta.”

- Advertisement -

Buri mwaka tariki ya 3 Ukuboza u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi whariwe abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu karere ka Nyaruguru, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda, muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Icyakora iyo mibare ni iy’abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu, bivuze ko nta mibare nyirizina y’abantu bose bafite ubumuga mu Rwanda ihari, ibikomeje kuba ikibazo bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga ibagenewe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, asanga kuba abafite ubumuga bagira uruhare mu miyoborere ari ubudasa
Hagaragajwe uruhare rw’abafite ubumuga mu nzego zitandukanye z’Igihugu

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *