Nduhungirehe yashimye ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwa Charles Onana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nduhungirehe yashimye ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwa Charles Onana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,,  Amb Olivier, Nduhungirehe yashimye icyemezo cy’Ubutabera bw’u Bufaransa bwagejeje Charles Onana mu rukiko ndetse akaba kuri uyu wa Mbere yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Amb Nduhungirehe, iki cyemezo cyamufatiwe kizaca intege abahakana bakanapfobya Jenoside.

yagize ati “Ni icyemezo cyiza nizera ko kizaca intege abahakana Jenoside barimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyepolitiki bari mu Burayi no mu Karere kacu.”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije uyu umushakashatsi ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles”.

Urubanza rwa Onana w;umunya-Cameroun  rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rumara iminsi ine.

Rwashingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango itatu: CPCR, Survie na IBUKA France. Uyu mushakashatsi yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho.

Ibibazo by’ingenzi byari muri uru rubanza ni icyo Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa yari igamije no kuba harabaye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba utarabaye.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa.

- Advertisement -

Harimo kandi n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyigikiye Onana.

Urukiko rw’i Paris rwahamije Charles Onana icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha kwishyura imibyizi 120, buri mubyizi ungana na amayero 70

Ku rwego rwa gisivili, yategetswe kwishyura indishyi imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Bwana Damien Serieyx, umukosozi w’igitabo cya Onana cyitwa La vérité sur l’opération Turquoise – Quand les archives parlent, na we ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byamuhamye akaba yategetswe kwishyura  ama euro 5000 .

Charles Onana yahamijwe ibyaha bya Jenoside

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *