Nyuma yo kuva mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nkomezi Alexis wakiniye amakipe arimo APR FC, yayishinje ruswa.
Ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, ni bwo Nkomezi yatangaje amagambo akomeye agaragaza ko ayitwa ko ari amakipe akomeye muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari yo awangiza atanga ruswa.
Ubwo yari mu kiganiro cya “Live” kuri Instagram ari kuganira n’umunyamakuru, Mucyo Antha ndetse na Danny Usengimana na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nkomezi yavuze ko agiye gutangaza ibintu atashoboraga kuvugira mu Rwanda.
Yagize ati “Mbere y’uko amakipe asaba abakinnyi kudahuzagurika na yo nabanze abe amanyamwuga.”
Yakomeje agira ati “Reka mbivuge kandi ndabizi ko abakinnyi bose babizi nta n’umwe wanyirariraho. APR FC na Rayon Sports zarampembye ndi mu makipe mato nta kuntu umupira waba muzima baza bakaguha amafaranga ngo ubahe amanota.”
“Birababaje kuba ikipe zisohokera igihugu zemera guhemba amakipe mato ngo bazihe amanota. Iyo babikoze baba bari gutegura iki? Ukishyura za Marines, za Muhazi…”
Nkomezi yasoje agira inama Ubuyobozi bw’amakipe mu Rwanda, gushyira imbaraga mu gutegura amakipe neza batijanditse mu bisa nka ruswa.
Yakiniye amakipe arimo Sunrise FC, AS Kigali, APR FC na Mukura VS.
UMUSEKE.RW