Polisi yafashe abagabo 19 bakekwa guhungabanya umutekano

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Polisi yafashe abagabo 19 bakekwa guhungabanya Umutekano

Nyanza: Polisi mu Karere ka Nyanza, yataye muri yombi abagabo 19 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo no guhungabanya umutekano w’abaturage.

Iyi operasiyo Polisi yayikoze mu rukerera rwo kuri uyu wa kane Tariki ya 05 Ukuboza, 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bakomoka mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Mututu no  mu  Murenge wa Nyanza na Kibirizi.

Mu bafashwe harimo abajura, abateza urugomo n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yaburiye abishora mu byaha kubireka kuko ibikorwa byacu byo kubashaka no kubafata bikomeje.

Polisi yashimiye abaturage  ubufatanye  mu gutanga amakuru ku bantu nk’aba, kugira ngo bature mu Midugudu itarangwamo ibyaha.

Aba bakekwaho ibi byaha bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa  Muyira.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

- Advertisement -