Nyanza: Uwasoreshaga abashoferi yiyitirira ubuyobozi yatawe muri yombi

Uwo bikekwa ko yiyitiriraga ubuyobozi yatawe muri yombi akekwaho gusoresha abashoferi nta burenganzira abifitiye.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Niyitegeka Eliezel yatawe muri yombi akekwaho gusoresha abashoferi bari basanzwe bigisha imodoka kuri sitade ya Nyanza.

Mu busanzwe Eliezel nawe yatwaraga imodoka muri imwe kompanyi nayo yigishaga gutwara imodoka akaba ari nawe wari uyoboye iyo kompanyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko uyu mugabo yishyize ku buyobozi ntawamushyizeho noneho akajya asoresha imodoka yose ije gukoresha ikizamini kuri sitade ya Nyanza.

Uyu yakaga amafaranga ibihumbi icumi (10000frw) kuri buri modoka ije gukoresha ikizamini hariya kuri sitade ya Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye UMUSEKE ko RIB iri gukora iperereza kuri ayo mafaranga yakwaga mu buryo budasobanutse.

Bamwe mubigisha kwiga imodoka kuri sitade ya Nyanza babwiye bavuga  ko uriya mugabo yagiye avugwaho kunyereza umutungo mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko  ayo mafaranga yishyuzwaga 10.000 FRW  iyo atishyuzwaga na Eliezel ukekwa, yishyuzwaga n’abandi ariko bakayaha Eliezel akaba ariwe uyakoresha icyo ashaka.

Kugeza ubu Niyetegeka  wari ufite kompanyi yitwa United driving school i Nyanza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Tubitegamaso

    Ko Bitoroshye, birangiye hari Abatangiye gutabwa Muri yombi?

  • Tubitegamaso

    RIB yatinze kubimenya ariko Igihe kirageze ubwo.
    Hose Amashuri Afite ba kibamba biryohera Muri iryo Faranga Mwarimu wihirinze yigisha agataha Amara masa! Umunyeshuri yishyura ikizamini 50k nimugenzura neza muzasanga Mwarimu ugerageza gusaguraho menshi ni 20k bitewe na Site.
    30k niyo avamo EBM itarenga 8k ndi mwibaza ko ajya he? Bishobotse Auditeur General yazavenzura Aba boss ba Auto Ecole bose, rwose nziko inkomoko y’umutungo itaboneka.