Perezida Biden aragirira uruzinduko i Luanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Perezida wa Amerika, Joe Biden, ategerejwe mu gihugu cya Angola mu ruzinduko rwo gushyigikira umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro ava mu bice bitandukanye bya Afurika yoherezwa muri Amerika.

Biteganyijwe ko Joe Biden azakorera uru rugendo muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza 4 Ukuboza 2024, akaba ari rwo rwa mbere uyu mutegetsi wa Amerika agiriye mu gihugu cya Angola cyo mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika.

Uyu muhanda wa gariyamoshi wa Lobito ufite ibirometero 1,300, uhuza igice cyo rwagati muri Afurika gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’icyambu cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba.

Amerika ivuga ko yakusanyirije hamwe miliyari zirenga eshatu z’amadolari, harimo amafaranga y’abikorera n’aya Leta, mu ishoramari ryayo muri uyu mushinga.

Byitezwe ko Perezida Biden muri uru ruzinduko azashimangira ko hakenewe kwimakaza ituze, amahoro, umutekano, ndetse no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibihugu byombi biri gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo by’ingutu bitandukanye.

Iti ” Kuva ku kugabanya icyuho kiri mu bikorwa-remezo muri Afurika ndetse no kongera amahirwe mu by’ubukungu n’iterambere rirambye mu karere, kugera ku kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi.”

Biden yateganyaga gusura Angola mu kwezi gushize k’Ukwakira, ariko inkubi y’umuyaga ya Milton yibasiye Amerika ituma abisubika.

Uru ruzinduko rwa Biden ni rwo rwa mbere agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yajya ku butegetsi, ndetse ni narwo rufatwa nk’urw’isi yose rwa nyuma muri manda ye ya Perezida wa Amerika.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *