Perezida Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yakoze impinduka mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, ashyira mu myanya bamwe mu bayobozi bashya barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo na Busabizwa Parfait wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, abandi bahindurirwa inshingano.

Madamu Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Eng. Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Rwego Ngarambe wari Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri. Godfrey Kabera yagizwe  Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta.

Mu bandi bahawe inshingano muri Guverinoma, harimo Uwayezu Régis wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Busabizwa Parfait wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

Festus Bizimana wigeze kuba muri Komite Olempike y’u Rwanda, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Sénégal, Olivier Kayumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Federasiyo y’u Burusiya, Lambert Dushimimana wari Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Buholandi, mu gihe Amb. Vincent Karega yagizwe Ambasaderi wihariye Ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Abandi bahawe inshingano na Perezida, Paul Kagame, ni Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, Jean Claude Musabyimana wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Brave Ngabo wagizwe Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi na Ariane Zingiro wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin].

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo
Uwayezu Régis yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Amb. Lambert Dushimimana yojerejwe guhagararira u Rwanda mu Buholandi
Busabizwa Parfait yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo

UMUSEKE.RW