Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, João Lourenço wa Angola , Hakainde Hichilema wa Zambia , na Philipi Mapango Visi Perezida wa Tanzania, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024 baganiriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden , ibiganiro byabereye muri Angola.
Aba bategetsi bagiranye inama yiga ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito giherereye mu ntara ya Benguela muri Angola, n’ibindi byo muri RDC na Zambia na Tanzania .
Ku cyambu cya Lobito kiri ku nyanja ya Atlantique hari umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 1300, uzahuza Angola, RDC ndetse na Zambia na Tnzania.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko icyo cyambu gifite akmaro kanini mu rwego rwo kwagura amasoko y’ibihugu byo mu karere no muri Afurika muri rusange, icyo cyambu kizifashihswa na gari ya moshi ari uburyo bwiza bwo kwagura ubucuruzi n’ibindi bihugu.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ” Amahoro n’umutekano mu karere bizatuma uyu mushinga wa gari ya moshi watewe inkunga na Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi ugerwaho.”
Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko iki cyambu, “Kizarushaho kwagura ubucuruzi mpuzamahanga hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibihugu by’uburayi,Amerika y’Amajyepfo ndetse na bimwe mu bihugu bya Asia.”
Muri Nzeri 2023, Amerika n’ibindi bihugu biri mu ihuriro G7 byiyemeje gutanga amafaranga akenewe kugira ngo uyu muhanda wa gari ya moshi wubakwe, cyane ko uzajya unyuzwamo umutungo kamere uturuka muri ibi bihugu bya Afurika, ujya mu bya G7.
Amerika n’ibindi bihugu biri muri G7 byateguye uyu mushinga kugira ngo bihatane n’u Bushinwa, na bwo bufite umushinga munini muri Afurika wo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu kongerera imbaraga ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW