Rubavu: Imiryango 20 yabanaga mu makimbirane yasezeranye

UMUSEKE UMUSEKE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane niwe wayoboye uyu muhango

Imiryango 20 yo mu murenge wa Kanzenze yabanaga mu makimbirane yasezeranye byemewe n’amategeko.

Ubuyobozi butangaza ko ari igikorwa gikomeje kuko hari indi miryango 12 isigaye nayo izasezerana mu kwezi kwa Mutarama.

Iyi miryango isezeranye nyuma y’uko yigishijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’inshuti z’umuryango nkuko bagafata icyemezo cyo gusezerana mu mategeko ndetse no guhagarika amakimbirane bagiranaga.

Mvuguwera Jean Claude, nyuma yo gusezerana n’umugore we bari bamaranye imyaka umunani  avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kuganirizwa akareka ingeso y’ubusinzi yatumaga ahohotera umuryango we.

Ati ”Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka irenga umunani tubana mu buryo butemewe n’amategeko.Tumaze kubyarana abana bane, ariko muri iyo myaka yose navaga mu kabari n’ijoro nasinze nuko nagera mu rugo nkababuza umutekano kandi nasesaguraga umutungo’’.

Icyatumye mfata umwanzuro wo gusezerana ni uko inshuti z’umuryango n’ubuyobozi bwatwigishije, bunangira inama yo kureka ubusinzi, banatwigishije akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko ubu nafashe umwanzuro w’uko ngiye kubana n’umugore wanjye mu mahoro, gusenyera umugozi umwe dushaka iterambere’’.

Uwimana Vestine avuga ko yishimye cyane kubona umugabo we ahinduka bagasezerana ashimangira ko bagiye kwiteza imbere n’abana bakabasha kwiga amashuri.

Ati ” Ndishimye cyane nari nsanzwe mfitanye amakimbirane n’umugabo wanjye,ariko natunguwe no kubona umugabo wanjye yemeye ko dusezerana ubu umuryango wacu ugiye kuba ikitegererezo, abana bacu bige ndetse tunabarinde imirire mibi ndetse n’igwingira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane, arakomoza ku mpamvu yatumye begera iyi miryango ndetse n’umusaruro babyitezeho.

- Advertisement -

Yagize ati ” Twagiye twakira ibibazo byinshi by’imiryango,nuko tubisuzumye dusanga byiganje mu miryango ibana itarasezeranye wasangaga bashaka gutandukana kubera gupfa imitungo ndetse n’ibindi,Twafashe umwanzuro wo guhagurukira ibyo bibazo binyuze ku kubafasha kwandikisha abana babyaye no kubegera tukabaganiriza ku bufatanye n’inshuti z’umuryango.”

Akomeza agira ati ‘’Iyo miryango yagiye mu matsinda aho batuye mu masibo,twagiye tuyisangamo tukayigisha,kugeza ubwo uy’umunsi imiryango 20 yahisemo gusezerana imbere y’amategeko, indi 12 isigaye ikazasezerana muri Mutarama Umwaka utaha wa 2025’’.

Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango ahanini aterwa n’ubuharike buterwa no kubana batarasezeranye ndetse n’umuco waho wihariye wa ‘’Ndongora nitunge’’aho abagore bakora bagatunga imiryango abagabo biyicariye ndetse bakanarenzeho no kubagurira inzoga.

Bafashe ifotoy’urwibutso
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane niwe wayoboye uyu muhango
byari ibyishimo nyuma yo gutsinda amakimbirane bakiyemeza kubana byemewe

MUKWAYA OLIVIVIER 

UMUSEKE.RW