Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango, babwiye Umuryango utari wa Leta FVA ko bifuza ko Imahanda ya Kaburimbo yiyongera mu bice bigana mu byaro.
Ibi byifuzo by’abaturage byakusanyijwe n’umuryango wa Gikirisitu utari uwa Leta(Faith Victory association) binyuze mu ikarita nsuzumamikorere kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu gushyingo 2024.
Mu bitekerezo 85 byo mu nkingi y’ubukungu, iyo Imibereho myiza y’abaturage n’iyo mu Miyoborere myiza uyu Muryango wakuye mu baturage uvuga ko wabibumbiye mu bitekerezo 36 kugira ngo bishyikirizwe ubuyobozi bw’Akarere.
Umukozi ushinzwe Porogaramu muri FVA binyuze mu mushinga PPIMA, Gakwaya Jean Marie Vianney, avuga ko mu nkingi y’ubukungu abaturage bifuje ko bubakirwa umuhanda wa Kaburimbo uhuza Umujyi wa Ruhango ukerekeza mu Murenge wa Kinazi.
Abo baturage kandi bifuza ko Leta ibubakira Kaburimbo kuva mu Mujyi werekeza mu Murenge wa Bweramana n’ uwa Mwendo.
Ati “Muri ibi bitekerezo abaturage bavuze ko bakeneye ko umuhanda wa Kaburimbo wubakwa ukabahuza na Kaduha ho mu Karere ka Nyamagabe uciye ahitwa i Kirengeri.”
Gakwaya avuga ko muri iyo Karita Nsuzumamikorere, abaturage bo mu Mirenge umunani , ukuyemo Umurenge wa Mbuye ,bifuza ko leta ibubakira amateme kubera ko yangiritse kandi akaba atorohereza abayakoresha guhahirana.
Akavuga ko muri iyo nkingi y’ubukungu, bifuza kwegerezwa amashanyarazi mu tugari tumwe duherereye mu Mirenge irindwi uvanyemo uwa Mbuye n’uwa Kinihira.
Bavuga kandi ko mu Ngengo y’imari y’Akarere ndetse n’iy’ igihugu y’umwaka utaha wa 2025-2026 hagomba kujyamo amafaranga yo gutunganya igishanga cy’ akanyaru giherereye mu Murenge wa Kinazi bahingamo umuceri.
- Advertisement -
Gakwaya akavuga ko hari ibyo bazafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gukemura, akavuga ko iki gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo no guha ijambo abaturage kibashimisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari ibiri mu bushobozi akarere bazashyira mu bikorwa badategereje Ingengo y’imari y’Igihugu.
Ati “Ibirebana no kibegereza imihanda ya Kaburimbo tugiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kuko ingengo y’Imari y’Akarere idahagije kugira ngo yubake imihanda ya Kaburimbo iri kuri uru rwego.”
Uyu muryango uvuga ko hari ibindi bitekerezo 23 byo mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibyo mu miyoborere myiza byiganjemo kongererwa no gusanirwa ibyumba by’amashuri, n’inyubako zo mu Murenge wa Byimana, Mwendo na Kinihira zishaje.
Ubuyobozi bwa FVA bukavuga ko bwari bwakusanyije ibitekerezo 353, bimwe babisigira utugari kuko babonaga biri mu bushobozi bwatwo, ibigera kuri 36 bikaba ari byo bashyikirije Akarere.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango