Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka wa 2024, bugaragaza ko gusiragiza abaturage mu nzego z’Ibanze biri ku kigero cya 53.9%.
Ibi byavugiwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Ruhango, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere n’abafatanyabikorwa b’aka Karere.
Umukozi wo mu Ishami ry’Imiyoborere n’ubushakashatsi muri RGB Niyikora Sylvère avuga ko igipimo cy’imitangire ya serivisi mu nkingi y’Imiyoborere y’inzego z’ibanze, yagaragaje ko Akarere ka Ruhango kari ku mwanya wa Gatanu mu turere 30 tugize u Rwanda.
Niyikora avuga ko kabonye amanota 79.9%, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo kaje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Huye na Nyaruguru.
Uyu mukozi yabwiye inzego ko mu bushakashatsi basanze gusiragiza abaturage biri ku kigero cya 53.9% naho kutabonekera ku gihe ku bagomba guha serivisi abaturage biri ku kigero cya 47.0%.
Niyikora akavuga ko akarengane abaturage bahura nako kari ku gipimo cya 31.5% naho kuka inabi abashaka serivisi basanze biri ku gipimo cya 30.5%.
Ati “Gukoresha ikimenyane mu guha abaturage serivisi bikaba biri ku gipimo cya 29.9%.”
Mu gihe abasaba ruswa abaturage bagomba guha serivisi bakeneye biri ku kigero cya 25.5%.
Uyu mukozi yavuze ko hari n’aho abaturage basanga ibiro by’utugari byiriwe bifunze ababigana bagasubirayo batabonye izo serivisi bifuza.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitinda Nshimiyimana Marie Rose avuga ko bishimira umwanya babonye, kubera ko ubushakashatsi bwa RGB bw’umwaka ushize bwashyize aka Karere ku mwanya wa 28.
Ati “Nitwe ku rwego rw’Akagari twegereye umuturage, ingamba twafashe ni ukutadohoka tugakomeza intambwe twateye ntidusubire inyuma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko uyu mwiherero w’umunsi umwe ugamije gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi, bakishimira umwanya bagize.
Meya Habarurema yongeraho ko ari n’umwanya wo kureba aho batsikiye n’ibitaragenze neza kugira ngo bikosorwe.
Ati “Hari aho twatsikiye mu bikorwa binini, hakaba n’aho twatsikiye ku bikorwa bito.”
Habarurema avuga ko ibi abaturage babanenga ari byo bagiye gushyiramo imbaraga bakosora kugira ngo umwaka utaha bazabone umwanya wa mbere.
Mu bindi bamwe mu baturage banenga harimo imitangire y’ibyangombwa byo kwinura imicanga, Kariyeri n’amabuye y’agaciro kuko ababisaba baheruka kubwira UMUSEKE ko birimo ubusumbane n’itonesha ndetse na ruswa ku babitanga.
RGB kuri iki kibazo RGB ivuga ko itigeze ibikoraho ubushakashatsi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango