Runigababisha yagarutse mu buyobozi bw’abafana ba Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara igihe agaragaza ko hari ibyo atemerenyagaho na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, Mike Runigababisha wahoze ari Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’abakunzi ba Rayon Sports [Fan-base] ku rwego rw’Igihugu, yongeye guhabwa umwanya wo kubayobora ku rwego rw’Igihugu.

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwakoranye inama n’abahagarariye abafana b’iyi kipe ku rwego rw’Igihugu. Ni inama yafatiwemo ibyemezo byanashyizeho izindi nzego z’Umuryango.

Ku ruhande rw’abafana n’abakunzi ba Gikundiro, Muhawenimana Claude yongeye kugirirwa icyizere cyo kugumana umwanya wo kubayobora ku rwego rw’Igihugu, akungirizwa na Mike Runigababisha wahoze ayobora Fan-base ya Rayon Sports.

Hashyizweho kandi ihuriro rya za fan-clubs. Umuyobozi wa ryo watowe, yabaye Uwiragiye Norbert, Munyabugingo Abdulkarim amubera Visi Perezida mu gihe Umunyamabanga w’iri huriro, yabaye Rugema Joselyne.

Muri iyi nama yari yaguye, hashyizweho izindi nzego zizakomeza gufasha Umuryango wa Rayon Sports kugira ngo ubashe kubaho ubuzima burambye butari ubwa mbare ubukeye. Claude Mushimire yatorewe kuba ushinzwe imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bibyara inyungu [Events]. Visi perezida we yagizwe Vivens Kabagema, Umunyamabanga wa bo agirwa Kelly Abraham.

Iyi nama kandi yateranye, yashyizeho Komisiyo y’abashinzwe ubukangurambaga bwo kugura imigabane mu Kigo cy’Ubucuruzi cya Rayon Sports Ltd nyuma y’uko kimaze kwandikishwa mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB nk’uko byemejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée.

Iyi komisiyo yashinzwe Mé Freddy Muhirwa uzaba yungirijwe na Furaha Jean Marie Vianney mu gihe Umunyamabanga wa bo yagizwe Ndosimana Paul. Kugura imigabane muri iki Kigo, bizatangira vuba nk’uko byatangajwe.

Nkubana Adrien wari Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Rayon Sports, yahinduriwe inshingano agirwa umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi [Transfer Matching System Manager].

Iyi nama yaje ikurikira iherutse guhuza Komite Nyobozi ndetse n’Urwego rw’Ikirenga muri iyi kipe yo mu Nzove, yaganiriye kuri bimwe birimo Igenamigambi ryazakoreshwa mu mwaka utaha.

- Advertisement -
Adrien Nkubana yahinduriwe inshingano
Claude Mushimire yashinzwe imishinga ibyarira inyungu Rayon Sports
Mé Freddy Muhirwa yongeye guhabwa inshingano muri Gikundiro yihebeye
Uwiragiye Norbert ni umugabo uba hafi cyane ya Rayon Sports. Yashinzwe Ihuriro rya za Fan-Clubs
Mike Runigababisha yagarutse mu nzego zireberera abafana muri Rayon Sports
Muhawenimana Claude yagumanye umwanya we

UMUSEKE.RW