Rusizi: Akarere kasabwe kongera ingengo y’imari yo gufasha abantu bafite ubumuga

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abantu bafite ubumuga basabye ko ingengo y'imari bagenerwa yiyongera

Hirya no hino mu gihugu imibare y’abantu bafite ubumuga igenda yiyongera, abo mu karere ka Rusizi basabye ubuyobozi kongera ingengo y’imari bagenerwa yo kugura insimburangingo n’inyunganirangingo.

Babigarutseho kuri uyu wa 03 Ukuboza 2024, ubwo muri aka  karere hizizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko amafaranga miliyoni 4Frw y’ingengo y’imari igenerwa inyunganirangingo n’insimburangingo, yakongerwa kuko hari umubare munini w’abazikeneye ugereranyije n’izitangwa buri mwaka.

Hagenimana Sylvere, ahagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi, yashimiye abafatanyabikorwa bunganira inkunga Akarere kaba katanze, asaba ko yakongerwa.

Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bunganira inkunga akarere kaba katanze ya miliyoni 4Frw, ntabwo tuyita nkeya ahubwo turifuza ko yakomeza kuzamuka.”

Uwizeye Odette ni Perezidante w’Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, yavuze ko buri gihe bazirikana abantu bafite ubumuga, abizeza ko buri mwaka nk’ubuyobozi bw’akarere bazajya bongera inyunganirangingo n’insimburangingo zitangwa.

Ati: “Nubwo nta gihe ingengo y’imari iba ihagije, nk’akarere umunsi ku munsi tuzirikana ko ari iby’ingenzi gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo, tubifite ku mutima ko tuzajya tugenda twongera umubare wazo.”

Nubwo ibarura ry’abantu bafite ubumuga n’abafite imbogamizi ziberekeza ku bumuga rigikorwa, ubu mu karere ka Rusizi imibare igaragaza ko abantu ibihumbi 21 bafite ubumuga.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.