Rutsiro: Ababyeyi basabwe kudahishira abahohotera abana

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Basobanukiwe uko ihohoterwa rikorwa n'uburyo ryakumirwa

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuwa 12 Ukuboza 2024, basabye abatuye mu Karere ka Rutsiro,kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Babigarutseho ubwo basozaga ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,mu Ntara y’iburengerazuba, bwari bwatangiye kuva ku itariki ya 2 Ukuboza 2024.

Ubu bukangurambaga bwahawe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bafatanya, bavuzeko batari bazi ihohoterwa n’uko rikorwa nyuma yo guhugurwa  bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurirwanya no kurikumira,basaba ko aya mahugurwa yakomeza.

Ingabire Joyeuxe, ashinzwe abagore mu murenge wa Manihira, ati:” bamwe na bamwe ntabwo twari tuzi  uko ihohoterwa rikorwa n’ibice birigaragaza n’uko twafasha uwahohotewe, turasaba ko aya mahugurwa yakomeza”.

Minani Jean Damascene atuye mu Mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura.

Ati” Nyuma yo guhabwa amahugurwa na  RIB ngiye gushyira imbaraga mu mirimo nshinzwe mu Mudugudu, ntangira amakuru y’ihohoterwa ku gihe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage,yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana rihari, kandi ko  rigihishirwa n’ababyeyi, aboneraho kubasaba ubufatanye kugira ngo ricike burundu.

Ati”Ihohoterwa rikorerwa abana rirahari, imibare igenda ihindagurika rihishirwa biturutse ku myumvire y’ababyeyi duhora tubasobanurira ko atari icyaha cyungwa kugirango bicike burundu turabasaba kudahishira uwabikoze kugirango abihanirwe “.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, rugaragaza ko mu myaka ya 2018-2023 rwakurikiranye dosiye 38,812 ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina, muri icyo gihe hakurikiranwa dosiye 24,051 ku cyaha cyo guhohotera abana.

- Advertisement -
RIB ivuga ko itazihanganira abahohotera abana
Ingabira Joyeuse visi mayor wa Rutsiro

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/ RUTSIRO