Rwanda: Mu bantu 100 bapfa ku munsi barindwi muri bo bapfa bazize SIDA

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko buri munsi mu Rwanda havuka abantu1000, ijana muri bo bapfa ku munsi, mu gihe abagera kuri 7 bapfa bazize SIDA.

Ibi Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabivuze ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Rubavu.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije uRwanda rwakoze mu kugabanya SIDA, ariko iki cyorezo kigihari kandi hakenewe uruhare rwa buri wese mu kuyirandura.

Dr Nsanzimana avuga ko buri munsi mu Rwanda havuka abantu 1000, abapfa bakaba ari abantu 100 muri bo abagera ku bantu 7 bapfa bazize SIDA.

Dr Nsanzimana avuga ko usibye abo barindwi bapfa buri munsi bazize SIDA, abagera ku bantu 9 bandura Virusi itera SIDA.

Ati:’Dufatanye twese turandure SIDA kuko abo bantu 7 gihitana buri munsi atari bakeya birasaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki cyorezo.’

Nsanzimana Sabin uyobora MINISANTÉ avuga ko tugomba kuzirikana abo SIDA yahitanye imiti itarabaho, ndetse n’abo yishe bataramenya ko ari SIDA bazize.

Afazali Jean Lèonce wanduye Virusi itera Sida, avuga ko akibwirwa na Muganga ko ayifite yabanje kwiheba azinukwa Ubuzima.

Ati:‘Inyigisho nahawe na Muganga zandemyemo icyizere ntangira gufata imiti igabanya Ubukana bwa Virusi itera SIDA.’

- Advertisement -

Yavuze ko ashimira Leta y’uRwanda ibaha imiti ku buntu, ubu akaba akora akazi ku burezi ndetse agafatanya n’abandi 30 mu Gihugu kuba abambasaderi bakangurira bagenzi babo kwirinda SIDA no kubabwira ko uwanduye Virusi itera SIDA atari iherezo ry’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique avuga ko hari Urubyiruko baganira rukamubwira ko rutinya gutwita kuruta kwandura Virusi itera SIDA.

Ishimwe avuga ko iyi myumvire ya bamwe muri bo igomba guhinduka bakumva ko kwirinda SIDA bishoboka.

Ati:’Abananiwe kwifata tubasaba gukoresha agakiringirizo kugira ngo batandura.’

Avuga ko hari abandi muri bo bafite ikibazo cy’Ubumenyi bukeya bakeneye amakuru yuzuye abakangurira kwirinda SIDA.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyizeho Kiosque imwe icururizwamo udukingirizo, yiyongera ku yindi yari isanzwe iteretse muri uyu Mujyi wa Rubavu.

Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA RBC yashyizeho Kiosque imwe bacururizamo udukingirizo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Rubavu.