Umusirikare uregwa kwica abantu 5 yasabiwe gufungwa burundu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umusirikare  warashe abantu batanu yaburanye mu ruhame, asabirwa gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 ukekwaho kurasa abantu batanu gfungwa burundu.

Ni iburanisha ryabaye kuwa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.

Iri buranisha ryitabiriwe n’abaturage ndetse n’abandi basirikare batandukanye.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Minani ibyaha bitatu birimo  gukoreshwa intwaro bidategetswe n’umukuru, kwica ku bushake no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Minanai yakoranye ubugome ibi byaha kuko mu kurasa kwe, yarashe urufaya rw’amasasu.

Uwunganira mu mategeko St Minani yahise yikura mu rubanza nyuma y’uko urukiko rumwangiye icyifuzo cyo gusubika urubanza ngo kuko umukiriya we atari ameze neza.

Urukiko rwasobanuye ko raporo ya muganga ya tariki ya 26 Ugushyingo 2024, yerekanye ko St Minani nta kibazo cy’ubuzima afite ndetse ahita atngira kuburana atunganiwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu ukwekwa yarashe amassu menshi agera kuri 53 aho yarashe  umuturage witwa Nsekambabaye Eslas w’imyaka 51, yamurashe atandatu, Sindayigaya Zephanie we w’imyaka 46 yamurashe amasasu 11, Muhawenimana Jonas w’imyaka 28, yamurashe amasasu 28.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ukekwa yarashe uwitwa Habumugisha Onesphore w’imyaka 20 yamurashe amasasu ane naho Benimugabo Denis w’imyaka 17 amurasa amasasu 19.

- Advertisement -

VIDEO

Uregwa yabanje gusaba imbabazi imiryango yahemukiye n’umuryango nyarwanda n’Iigisirikare cy’u Rwanda.

Ati “Ndasaba imbabazi imiryango nahemukiye, ndasaba imbabazi umuryango wa RDF n’umuryango Nyarwanda n’umuryango wanjye muri rusange .”

Uyu yavuze ko yabitewe n’umujinya kuko “yari yakubiswe ndetse yatutswe ibitusi .”

Icyakora ubushicyaha bwo bwavuze ko St Minani atirwanyeho ahubwo kwari ukwihorera ngo kuko yafashe umwanya, ajya mu kigo kwiba imbunda no kwambara impuzankano, yica abantu abarashe amasasu menshi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye guhamywa n’ibi byaha uko ari bitatu,  busabira gufungwa burundu.

Icyemezo cy’uru rubanza kikazasomwa ku wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 ahabereye iri buranisha.

Umusirikare ukekwaho kurasa abantu batanu yaburanye mu ruhame

UMUSEKE.RW