Tshisekedi yagiriye urugendo rwihariye mu Burundi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RD Congo ifata Uburundi nk’inshuti ya hafi cyane ko iki gihugu cyohereje abasirikare muri RDCongo, bajya gufasha igisirikare cya leta guhangana n’umutwe wa M23

Perezida wa Repubulika ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024,yagiriye urugendo mu Burundi  , aho  yahuye na mugenzi we  Evaliste Ndayishimiye .

Ibiganiro byaba bombi bikaba byabaye mu muhezo, itangazamakuru rikaba ryakumiriwe.

Amakuru yashyizwe ku rubuga rwa X, rwa Perezidansi ya Congo, avuga ko “ Uru rugendo rwa Tshisekedi mu Burundi, rugamije kurushaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no kuganira ibibazo by’umutekano mu karere.”

Uru ruzinduko rw’akazi rwa Tshisekedi rubaye kandi nyuma yaho ibiganiro  hagati ya Perezida Paul kagame na Felix Tshisekedi, iLuanda muri Angola,  byari biteganyijwe bisubitswe.

Kuwa Gatandatu kandi  yari muri Congo-Brazzavile. Aho yari yagiye guhura na mugenzi we Denis Sassou-Nguesso.

Amakuru avuga ko urugendo rwe mu Burundi rwaba rugamije kuganira na mugenzi we uko “ Ingabo z’u Burundi zagira uruhare mu gufasha FARDC, guhangana n’umutwe wa M23.”

RD Congo ifata Uburundi nk’inshuti ya hafi cyane ko iki gihugu cyohereje abasirikare muri RDCongo, bajya gufasha igisirikare cya leta guhangana n’umutwe wa M23 , Congo ikunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *