Uburengerazuba: Abikorera basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu ntara yabo

Ubuyobozi bw’Ikigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (BDF), bwasabye abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, gukanguka bakabyaza umusaruro amahirwe bafite arimo ubukerarugendo bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, muri Pariki, mu buhinzi bw’ikawa n’icyayi.

Ibi BDF yabigarutseho kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu gikorwa cyabereye mu karere ka Karongi, muri gahunda yo gusoza ubukangurambaga bwiswe “Birashoboka na BDF” bugamije kwegera abagana n’abakenera serivisi za BDF mu gihugu cyose.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka avuga ko abashoramari bakwiye gukanguka bagashora imari mu bikorwa byinshi kandi byiza bigaragara mu Ntara y’Iburengerazuba kuko na bo biteguye kubaha serivisi bifuza.

Ati: “Turashishikariza abashoramari ko bakwiriye gukanguka bagatumbagira, bakabyaza amahirwe menshi bafite, ni baze bashore imari mu kiyaga cya Kivu, ubucurizi mpuzamipaka, mu buhinzi bw’ikawa n’icyayi, ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo bukorerwa mu byanya bihari birimo Pariki ya Gishwati, Mukura, Ibirunga na Nyungwe.”

Ibi bikorwa bigaragara mu Ntara y’Iburengerazuba ngo ni inzira yabafasha kugera ku iterambere rirambye kandi ryihuse.

Ati “Natwe twiteguye gukorana na bo tukabaha serivisi zihuse kandi zinoze.”

Guverineri  w’Intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yasabye ubuyobozi b’Uturere na BDF kurushaho kwegera abaturage, bakabakangurira kugana serivisi zitangwa kugira ngo bazumve kimwe mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze duhereye ku turere, ni uko tugiye gufatanya n’abahagarariye BDF mu kumanuka, tukegera abaturage kuko serivisi BDF itanga ni ishoramari, no gufasha abaturage kwikura mu bukene. Ubu muri buri nama tuzajya dukangurira abaturage kugana izi serivisi.”

BDF itanga serivisi zitadukanye zirimo ingwate, inkunga, gufasha udukiriro, gushora imari mu mishinga runaka, gutera inkunga imishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi, kongerera Sacco ubushobozi ndetse igatanga ubujyanama n’amahugurwa.

- Advertisement -

Abagore n’urubyiruko, ni bamwe mu bagenerwabikorwa b’ibanze ba serivisi za BDF ndetse bagiye bafite n’umwihariko.

Muri gahunda zabashyiriweho harimo ingwate ku nguzanyo, aho BDF yongerera umugenerwabikorwa ingwate ibura kugira ngo ikigo cy’imari kimuhe inguzanyo yasabye.

By’umwihariko ku rubyiruko n’abagore BDF ibongerera kugera kuri 75% ugereranyije na 50% ku basigaye.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka avuga ko abashoramari bakwiye gukanguka bagashora imari mu bikorwa byinshi kandi byiza bigaragara mu ntara y’Iburengerazuba
Abayobozi batandukanye mu ntara y’uburengerazuba bari baje kumba ubukangurambaga bwa BDF

UMUSEKE.RW