Umunyarwenya Steve Harvey agiye gushora imari mu Rwanda  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo BILT LLC cy’Icyamamare mu rwenya, Steve Harvey

U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo BILT LLC cy’Icyamamare mu rwenya, Steve Harvey yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu gihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2014,  n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare na Steve Harvey, azibanda ku ngeri zitandukanye zijyanye no kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa filimi, itangazamakuru, uburezi n’ibindi.

Steve Harvey amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mukino mpuzamahanga wo gusiganwa ku modoka, FIA Awards 2024 byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yavuze ko we n’itsinda rye bamaze iminsi batekereza uburyo bashyira ibikorwa byabo mu Rwanda, bigaha akazi abakiri bato.

Ati “Dufite byinshi byo gukora mu Rwanda, ni ahantu hihariye ntekereza ko twakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Nibyo turimo n’ikipe yanjye hano, ngo tubyaze umusaruro amahirwe y’ishoramari ahari kuko bizafasha mu guhanga imirimo no kuyitanga.”

Steve Harvey kandi yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, ashingiye ku kuba abawutuye benshi ari urubyiruko.

Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi.

Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe .

azibanda ku ngeri zitandukanye zijyanye no kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa filimi, itangazamakuru, uburezi n’ibindi
yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare

UMUSEKE.RW.

- Advertisement -