Umutwe wa M23 waciye amarenga yo gutera ibibuga by’indege 2

Inyeshyamba za M23 zikorana n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) zatangaje ko zishobora kugaba ibitero ku bibuga by’indege bibiri ingabo za Congo zikoresha zibarasaho. 

Umutwe wa M23 uvuga ko hashize igihe ingabo za Leta, FARDC zikoresha indege z’intambara zirimo kajugujugu mu kugaba ibitero mu bice inyeshyamba zigenzura ndetse birimo abaturage b’abasivile.

M23 ivuga ko ibyo bibuga by’indege bibiri, icya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo bikoreshwa mu kugurukirazaho izo ndege no kuzakira.

Itangazo ryo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza, 2024 rivuga ko M23 yamagana ibyo bitero, kandi ko izabiburizamo ihereye aho bituruka.

Itangazo rigira riti “AFC/M23 ntizakomeza kurebera ubwicanyi. Niba ibyo bitero bikomeje kwiyongera, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse kubikumirira aho bituruka, n’aho bigaragara kugira ngo turinde abaturage b’abasivile.”

Kuri uyu wa Gatandatu imirwano yakomeje muri Teritwari ya Nyiragongo, umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta.

Abatuye mu gace ka Rusayo, bavuga ko bumvise amasasu arimo ay’imbunda nini n’into. Amakuru avuga ko M23, n’ingabo za leta, FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo bari kurwanira ahitwa Kanyamahoro, muri kilometero nkeya ugereranyije n’aho umujyi wa Goma uri.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -