Abakozi ba ZIB bongerewe ubumenyi ku mitangire ya serivisi inoze

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ikigo cya Zion Insurance Brokers (ZIB) gisanzwe gihuza abantu n’ibigo bitanga ubwishingizi cyatanze amahugurwa mu bakozi bacyo y’iminsi itatu hagamijwe gukomeza gusobanukirwa ibijyanye n’ubwishingizi uko bukorwa mu Rwanda.

Mu myaka 10 ishize ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi byikubye kabiri mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko uretse ubwishingizi busanzwe bw’ubuzima, impanuka z’ibinyabiziga abantu bagiye bishinganisha no mu bindi haba mu buhinzi ndetse n’ubworozi.

Ikigo cya Zion Insurance Brokers gifatanyije na MUA insurance batanze amahugurwa ku bakozi babo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’ubwishingizi.

Ni amahugurwa yamaze iminsi itatu yabereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, kuva ku wa 10 kugera ku wa 12 Mutarama 2025

Umuyobozi mukuru wa Zion Insurance Brokers, Katabogama Jean De Dieu yashimiye abitabiriye aya mahugurwa hamwe n’abayobozi bafashije mu guhugura abo bakozi.

Yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo buri wese agerweho n’ibyiza by’ubwishingizi.

Ati “Bivuze ko abanyarwanda n’ibikorwa by’ubucuruzi bifite ibyago byo kwibasirwa n’ibibazo bitandukanye, bikanagaragaza ko hakiri byinshi byo gukora ngo buri wese agerweho n’ibyiza by’ubwishingizi.”

Muhoza Lilian ushinzwe abakozi muri Zion akaba n’umwe mu bahawe amahugurwa yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gifasha abakozi gukomeza gusobanukirwa no kumenya guha serivisi nziza abakiliya babagana.

- Advertisement -

Ati “Nubwo aya mahugurwa tuyakoze ku nshuro ya kabiri bigenda byerekana umusaruro kuri buri mukozi kuko abasha gusobanukirwa ibijyanye n’ubwishingizi kugira ngo abatugana bahabwe neza amakuru barushaho no gusobanukirwa.”

Yakomeje agira ati ” Umusaruro wavuye muri aya mahugurwa wafashije Zion gukomeza kuba ku isonga no gukorana bya hafi n’ibindi bigo bisanzwe bifite uburambe mu bijyanye n’ubwishingizi.”

Miravumba Jean Luc usanzwe ari umuyobozi muri MUA Insurance akaba ari no mu batanze amahugurwa, yavuze ko ari byiza kuba abakozi bahabwa amahugurwa.

Ati “Ibi bituma akazi karushaho kwihuta cyane, bigatuma barushaho kunoza serivisi. Ubundi byakabaye byiza buri kigo gikorera mu Rwanda kigiye gifata umwanya nk’uyu kigahugura abakozi.”

Ikigo cya Zion Insurance Brokers (ZIB) gisanzwe gihuza abantu n’ibigo bitanga serivisi y’ubwishingizi, kikaba kivuga ko kuri ubu gikorana b’ibigo byinshi bikorera mu Rwanda bitanga serivisi z’ubwishingizi.

Uwase Alice, umwe mu bayobozi bunguye ubumenyi abakozi ba Zion Insurance Brokers

Katabogama Jean de Dieu, Zion Insurance Brokers ari kumwe na Uwase Alice, umwe mu bayobozi batanze amahugurwa
Miravumba, umukozi wa MAU Insurance avuga ko amahugurwa ari ingirakamaro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *