Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda bagiye kwakira abaturutse mu Bihugu birindwi

Ihuriro ry’Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda ikina shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League), bagiye kwakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birindwi byo muri Afurika.

Ni muri festival iteganyijwe tariki ya 18-20 Mata 2025. Biteganyijwe ko iri huriro ry’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, rizakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birimo Kenya, Uganda, Zambia, Sudan y’Epfo, Tanzania, Nigeria na Ghana.

Ubusanzwe, iri huriro, rikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha no gukora Ubukangurambaga butandukanye mu gushyigira gahunda za Leta.

Mu rwego rwo kwegera urubyiruko banarukangurira gushyigikira gahunda za Leta, bakina imikino y’umupira w’amaguru, bakaremera Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.

Mu bakunzi ba Arsenal mu Rwanda, harimo n’abanyamakuru b’imikino
Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, bagiye bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu bitanu bya Afurika
Bajya bakora ibikorwa birimo gusangira ibirimo umutsima
Ni Ihuriro ririmo amazina asanzwe azwi mu Rwanda (Mwami, ubanza iburyo unariyobora)
Kenshi baba bizihiwe
Kenshi barebera hamwe imikino ya shampiyona ya Arsenal
Basanzwe bashyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda
Banifatanya n’Abaturage muri gahunda zitandukanye za Leta

UMUSEKE.RW