Abantu 37 bakurikiranyweho iterabwoba bafatiwe muri EAC – Intelpol

Polisi Mpuzamahanga , INTERPOL, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, yatangaje ko mu mezi abiri ashize, abantu 37 bafatiwe mu bikorwa by’iterabwoba, bafatiwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

INTERPOL l ifite icyicaro i Paris mu Bufaransa, yasohoye raporo ivuga ko abatawe muri yombi, bafashwe mu Ugushyingo no mu kuboza umwaka ushize mu mukwabu wakozwe  na Polisi Mpuzamahanga ishami ryayo muri Afurika ,Afripol.

Abafashwe baturuka mu mitwe izwi cyane harimo abarwanyi bo mu mutwe w’Iterabwoba wa Islamic State, (ISIS) , nyuma yaho Perezida wa Syria, Bashar al-Assad ahungiye mu Uburusiya ahiritswe ku butegetsi  nkuko Rutters ibitangaza.

INTERPOL ivuga ko ibikorwa by’umukwabu yakoze muri Afurika, byatumye abantu 17 batabwa muri yombi  barimo  babiri bo muri ISIS Kenya naho abandi bafashwe nabo muri ISIS Mozambique  bakorera muri  Tanzania.

Raporo yayo ivuga kandi ko abandi bafashwe ari abo muri RDCongo na Somalia.

Cyril Gout wo muri Intelpol yavuze ko iyi raporo yiswe ‘East Africa’s complex landscape “ yerekana uburyo politi zimwe zibihugu zigegajega , kuvogerwa kw’imipaka, ibibazo by’ubukungu bw’ibihugu bikomeza  gutuma ibikorwa by’iterabwoba birushaho kwiyongera.”

Icyakora ashima ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya iterabwoba.

Ati “ Ibi ( byo guta muri yombi ibyihebe) biratwereka imbaraga ziri mu bufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda zashyikirije iz’Ubuhinde Salman Khan wari ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.

- Advertisement -

Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) aza gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda tariki 09 Nzeri umwaka ushize  wa 2024.

UMUSEKE.RW