Abanyarwanda basabwe guhangana na Malariya yongeye kubura umutwe

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yasabye abanyarwanda kongera kwibuka guhangana n’indwara ya Malariya nyuma y’uko bigaragaye ko imibu iyikwirakizwa yize amayeri mashya yo kuyikwirakwiza, arimo no kuruma abantu mu masaha ya kare.

Dr Nsanzimana yasobanuye ko muri iyi minsi Malariya yiyongereye mu turere tumwe two mu gihugu turimo Gasabo, Kicukiro, Gisagara na Nyamagabe aho imibare yagiye izamuka, bitewe n’uburyo bushya imibu yadukanye.

Ati “Twasanze imibu ubwayo kubera kwirukanwa mu mazu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenya umuco wo kurara mu nzitiramibu, iyo bikozwe igihe kirekire imibu nayo ubwayo itangira guhindura imyitwarire.”

Asobanura ko bamaze gutahura ko imibu isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya mu mazu bigatuma bandura kandi baririnze.

Avuga ko ubu ahantu hororekera imibu hakomeje kwiyongera cyane ahareka amazi, biha icyuho kororoka kw’imibu.

Ati ” Ntiwemere ko hafi y’urugo rwawe hari ikintu cyitwa amazi kihareka ndetse kabone n’iyo kaba ari agafuniko k’icupa.”

Avuga ko ako gafuniko ubwako gashobora kororokeramo imibu ibihumbi bibiri.

Dr Nsanzimana yasabye abanyarwanda gutema ibihuru ko kandi indwara ya Malariya hari imiti mishya yaje yo kuyirwanta ngo yunganire iyari isanzwe ndetse n’Abajyanama b’ubuzima bongererwa ubushobozi.

Ati ” Abajyanama b’ubuzima turi kubongera ubushobozi n’ibikoresho kugira ngo bakomeze badupime batuvure Malariya hakiri kare nk’uko babikoze mu myaka yashize”.

- Advertisement -

Muri Mata 2024, abari bitabiriye Inama Mpuzamahanga i Kigali yigaga ku kurwanya Malariya bemeranyijwe gufatanya mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara bitarenze mu 2030, igacika ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) rigaragaza ko Malariya ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahala ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malariya yica abarenga miliyoni eshanu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abincwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.

U Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.

Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘plasmodium’ gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele “Anophel”.

Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe.

Inzego z’Ubuzima zigira abantu inama yo kuryama mu nzitiramibu idacitse ikoranye umuti buri joro, gutema ibugunda bikikije urugo ndetse no kurwanya ibidendezi bishobora kurekamo amazi bigatuma imibu yororoka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda guhangana Malaria

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *