Amajyepfo: Abantu 13 bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abantu 13 bo mu Majayepfo bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabo

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yakoze umukwabu ku bakekwaho ubujura, ifata  abantu 13 bo mu turere twa Nyanza na Ruhango.

Aba bafatiwe mu mukwabo wabaye  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025.

Ibi bikorwa byo gushaka no gufata abakekwaho ubujura butandukanye mu karere ka Ruhango byabereye mu Mirenge ya Bweramana na  Kinihira,mu tugari twa Nyakogo na Buhanda.

Muri iyo Mirenge  hafashwe abantu 10, umwe muribo yafatanywe moteri ebyiri zitanga amashanyarazi ( generators), undi afatanwa televisiyo ebyiri ( flat-screen).

Polisi ivuga ko bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiwe  kuri station ya polisi ya Kabagali kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Iki gikorwa kandi mu karere ka Nyanza cyabereye mu Murenge wa Busasamana,Akagari ka Rwesero,mu Mudugudu wa Rukari aho hafashwe abasore batatu  bakekwaho ubujura bwo gutobora amazu, gutega abantu bakabambura, undi agashaka isoko ry’ibijurano biba byibwe.

Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe hategurwa  dosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE, yibukije abantu ko bakora ibikorwa by’ubujura ko bakwiriye kubivamo.

Ati “Tuributsa utekereza gukora ibyaha nk’ibi wese cyangwa  n’ibindi ko bidashobora kumuhira kuko polisi iri maso, ntaho wacikira, ntaho wakwihisha ngo bikunde.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Buri muturage akomeze kuba ijisho rya mugenzi we hakumirwa ibyaha bitaraba atangira amakuru ku gihe.”

Mu karere ka Nyanza cyabereye mu Murenge wa Busasamana,Akagari ka Rwesero,mu Mudugudu wa Rukari aho hafashwe abasore batatu

  UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *