Amerika irashaka kugura TikTok ku ngufu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rwashyigikiye icyemezo Leta y’Amerika yafashe cy’uko urubuga rwa TikTok rugurwa n’umunyamerika cyangwa rugacibwa ku butaka bw’Amerika kuri iki cyumweru taliki 19 Mutarama 2025.

Leta y’Amerika yari yafashe iki cyemezo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Ni cyemezo kizagira ingaruka zikomeye ku banyamerika benshi bakoresha uru rubuga rwa TikTok.

Perezida w’Amerika watowe, Donald Trump, uzarahira wa mbere tariki 20 Mutarama, yari wumvikanishije ko azarengera TikTok.

Trump yavuze ko azabuza ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rishya rihagarika urwo rubuga muri Amerika.

Kuri uyu wa gatanu, umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika, Karine Jean-Pierre, yongeye gushimangira aho Perezida Biden ahagaze ko TikTok yagurwa n’umunyamerika ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Itsinda rya Donald Trump ntacyo ryahise risubiza ubwo ryari risabwe kugira icyo ribivugaho.

Urubuga TikTok, narwo, ntacyo rwari rwatangaza kuri icyo cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rw’Amerika.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *