Byiringiro Lague yatangiye akazi muri Police FC – AMAFOTO

Nyuma yo gusinya amasezerano amweremerera kuzayikinira guhera mu mikino yo kwishyura y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, Byiringiro Lague yakiriwe na bagenzi be ndetse n’umutoza, ahita atangira akazi muri iyi kipe ye nshya.

Mu cyumweru gishize, ni bwo uyu mukinnyi uca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, yemeye gusinyira iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice nyuma yo gutandukana na Sandvikens yo mu cyiciro cya kabiri muri Suède.

Kuri uyu wa kabiri, ni bwo Byiringiro Lague yakiriwe n’abatoza ndetse na bagenzi be ubwo yari agiye gutangira imyitozo yabereye kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukinnyi weretswe urugwiro na bagenzi be ndetse n’abatoza.

Mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi, Lague yakiniraga APR FC, yagiyemo avuye mu Intare FC na yo yari yagiyemo avuye muri Vision FC yamureze mu bwana bwe.

Ni umugabo w’abana babiri n’umugore umwe. Byiringiro yasize umuryango we i Burayi, aho avuga ko ushobora kumusanga mu Rwanda cyangwa ukaguma guturayo bitewe n’aho azakomereza akazi.

Lague yakiriwe na Mashami Vincent uzamutoza
Ni umusore wagaragaje ibyishimo
Ni umukinnyi uhanzwe amaso cyane
Yagaragaje akanyamuneza

UMUSEKE.RW