Gasabo: Hatewe ibiti by’imbuto bizafasha mu guhangana n’imirire mibi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Sosiyete mpuzamahanga y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa biremereye, Multilines International Rwanda, yateye ibiti by’imbuto ifatanyije na DHL Global Forwarding mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rubingo, uherereye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.

Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto 300 birimo amavoka, amapapayi, amaronji, amapera, n’ibindi, yakozwe mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza y’abana no kubungabunga ibidukikije, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025.

Iki gikorwa cyagenewe ahanini abaturage bafite amikoro make bari batuye mu manegeka bagiye bimurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bitewe n’ibiza.

Nyirabasirimu Emima, umuturage mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rubingo, ashimira cyane iki gikorwa cya Multilines International Rwanda, avuga ko kije mu gihe gikwiye kuri bo.

Ati: ‘Ubu rero twiyemeje guharanira imibereho myiza n’iterambere rirambye. Kutuzanira ibiti by’imbuto ni byiza cyane kandi bizatugirira akamaro kanini.’

Umuyobozi wa Multilines International Rwanda, Julie Mutoni, yabwiye Umuseke ko sosiyete ayoboye yateguye iyi gahunda igamije gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije, ndetse no guteza imbere imibereho y’abana muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto.

Ati ‘Mu ntego zacu, tugira gahunda zo gufasha abatishoboye kugira ngo abana babo bashobore kwiga amashuri, ariko tunabaha hafi mu kubibutsa kubungabunga ibidukikije.’

Elloise Nadoo, umuyobozi muri DHL Global Forwarding n’itsinda ayoboye ryitabiriye umwiherero w’iminsi 3 bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo gushyigikira abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kubateza imbere, kugira ngo mu bihe biri imbere bazabone imbuto zo kurya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Iyamuremye Francois, yashimiye aba bafatanyabikorwa ndetse asaba abaturage kubungabunga ibidukikije.

- Advertisement -

Ati” Natwe twiyemeje gukora iyo bwabaga kugira ngo ibi biti batuzaniye tukabitera tuzanabibungabunga, bityo, nibagaruka kudusura bazasange imbuto zareze.”

Amashyamba ni kimwe mu bikorwa bizafasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% mbere ya 2030, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ya Paris yo mu 2015, agamije gusubiza Isi ubushyuhe budakabije bwariho mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *