Abagabo babiri bakurikirwa n’imbaga y’abatari bake kuri X, Gen Muhoozi Kainerugaba n’umunyepolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine bakomeje guterana amagambo.
Mu butumwa butandukanye, Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kuzuza abamukurikira miliyoni ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yagiye agaragaza gushotora Bobi Wine ubu ufite abamukurikira kuri X bagera kuri miliyoni 2.4.
Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yabanje kwandika asuzugura Bobi Wine ati “Kabobi (izina yita Bobi Wine) arabizi ko umuntu umurinze agatuma ntamugeraho, ni Data (Museveni). Igihe Mzee (Museveni) yaba adahari, ubu mba naramuciye umutwe!”
Mu bundi butumwa nab wo bushotorana, Gen Muhoozi yagize ati “Kabobi ni umuntu udakenewe, ntiyemewe n’amategeko, ni umuntu udashobotse udashobora, kandi utazigera na rimwe yemerewe kujya mu mwanya w’icyubahiro mu biro bya Perezida muri Uganda.”
Gen Muhoozi kandi yongeye kwandika andi magambo, abwira Bobi Wine ko azamuvugiriza induru aho yihishe, amubwira ko niyongera kumuvuga cyangwa akavuga izina ry’umuryango we azamukura amenyo!
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, akaba ari Perezida w’ishyaka National Unity Platform, NUP yasubije Muhoozi ko atazigera aterwa ubwoba na we kugira ngo aceceke.
Ati “Guterwa ubwoba n’umuhungu wa Museveni, unayoboye igisirikare cya Uganda, ko azansha umutwe ntabwo ari ikintu mfata nk’icyoroshye, kuko hari benshi yishe we na Se, kandi bagerageje kenshi kuntwara ubuzima.
Nanze guterwa ubwoba n’ubutegetsi bubi. Isi yose irababona.”
Gen Muhoozi Kainerugaba yahise yandika nanone asubuza Bobi Wine, avuga ko arambiwe n’ibyo yandika kuri X.
- Advertisement -
Ati “POLICE! Muhite mufata “Kabobi”! Mumufate mumunzanire…”
Bobi Wine ni umwe mu bahanganye na Perezida Museveni mu matora aheruka kuba muri Uganda mu mwaka wa 2021. Bobi Wine yagize amajwi 35.08% naho Museveni agira 58.38%.
Inshuro nyinshi Bobi Wine akunze gufungwa n’ubutegetsi, ndetse mu gihe giheruka yigeze kuraswaho.
UMUSEKE.RW