Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bakorerwa amasengesho aho kubagirira nabi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, kuri uyu wa 03 Mutarama 2025, Gen Muhoozi yavuze ko yagiye mu Buyapani bamubaza impamvu igihugu cye gihohotera abaryamana bahuje ibitsina.
Yavuze ko itegeko ryashyizweho rihana abaryanama bahuje ibitsina, hari abaryumvise nabi.
Gen Muhoozi ukunze gutangaza ibyo atekereza ku rukuta rwa X, yasabye abatuye Uganda gukora ibishoboka bakaba bahindura ririya tegeko ryiswe Anti-Homosexuality Act.
Ati “Mu 2026, twazakuraho Anti-Homosexuality Act. Ni abarwayi (abaryamana bahuje ibitsina), ariko Imana yarabaremye…twakora iki? No kubakubita ntacyo byatanga. Dukwiye kubasengera.”
Mu mwaka wa 2023, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi nyuma y’aho rivugururiwe, ngo ibihano bazajya bahabwa birusheho gukazwa.
Iryo tegeko riteganya igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abakora ubutinganyi, rinateganya igifungo cy’imyaka 20 ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu kubwinjiramo, kubwamamaza ndetse no kubutera inkunga.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko kuba hari itegeko rihana abatinganyi ikigamijwe ari ukubungabunga umuryango, no gusigasira umuco wa Uganda n’ibyifuzo by’abaturage.
Nyuma y’ibyo bihano ibihugu byo mu Burengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byafatiye Uganda ibihano bikakaye birimo kubakumira mu ngendo.
- Advertisement -
Banki y’Isi na yo yavuze ko ihagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda kuko itegeko rihana abatinganyi rinyuranyije n’indangagaciro shingiro zayo.
Yavuze ko ishishikajwe no gufasha abanya-Uganda bose kuva mu bukene, kubona serivisi z’ingenzi cyane, no guteza imbere ubuzima bwabo, ariko hagendewe kuri iryo tegeko, ribangamiye ikiremwamuntu.
Leta ya Uganda yapfobeje icyo cyemezo cya banki y’Isi, ivuga ko kidashyize mu gaciro kandi kirimo uburyarya.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzamusimbura ku butegetsi, gusa amagambo amwe n’amwe avuga yagiye ateza ibibazo bya dipolomasi hagati y’igihugu cye n’ibindi bihugu nka Kenya, Congo Kinshasa na Sudan.
UMUSEKE.RW