Hitimana na Niyonkuru begukanye Shampiyona y’Igihugu ya ’Cross Country’ – AMAFOTO

Hitimana Noël wa APR AtHletic Club na Niyonkuru Florence wa Sina Gerard Athletic Club, begukanye Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country, ikinirwa ahantu hagoranye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025 mu kigo cy’Amashuri cya IPRC Kigali nibwo habaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Cross Country ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri kuri 400 mu byiciro bitandatu bitandukanye.

Mu cyiciro cy’abakuru, basiganwe ku ntera y’ibilometero 10 mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo, Hitimana Noël wa APR AC yahize abandi yegukana umwanya wa mbere akoresheje iminota 31, amasegonda 23. Yakurikiwe na Nsabimana Jean Claude wakoresheje iminota 31 n’amasegonda 28 ndetse na Mutabazi Emmanuel wakoresheje iminota 31 n’amasegonda 38.

Mu bagore, Niyonkuru Florence wa Sina Gerard yabaye uwa mbere akoresheje iminota 35 n’amasegonda ane, akurikirwa na Imanizabayo Emelyne wa Sina AC wakoresheje iminota 36 n’isegonda rimwe. Uwizeyimana Jeanne Gentille wa Police AC warushijwe amasegonda 17 yabaye uwa gatatu.

Sina Gerard Athletic Club ni yo yegukanye ibihembo byinshi nk’ikipe harimo icy’abakuru mu bagabo, abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 ndetse n’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa.

Ni mu gihe APR AC yahize andi makipe mu bagabo, ikurikirwa na Police AC na Sina Gerard AC.

Mu bahungu batarengeje imyaka 20, bakinnye ibilometero umunani, hatsinze Ahishakiye Christian wa Sina Gerard AC mu gihe mu bakobwa batarengeje iyo myaka, bo bakinnye ibilometero bitandatu, hatsinze Uwitonze Claire na we ukinira Sina Gerard AC.

Mu bahungu batarengeje imyaka 18, bakinnye intera y’ibilometero bitandatu, hatsinze Iradukunda Justinwa Sina Gerard AC naho mu bakobwa bakinnye ibilometero bine hatsinda Nyirambarushimana Jean D’Arc na we ukinira Sina Gerard AC.

- Advertisement -

Abakinnyi bitwaye neza muri iyi Shampiyona, ni bo bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 10 Mutarama 2026.

Abakinnyi banyuraga munzira zitoroshye zirimo ibyatsi byinshi n’ibiti 
Hitimana ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu Rwanda 

ikipe ya APR AC iri muzitwaye neza muri ri rushanwa

ikipe ya Sina Gerard nayo yigaragaje cyane mu bagore