Huye: Abana barara ku muhanda baratabaza

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abana barara muri za rigore mu mujyi wa Huye ndetse no kumabaraza yo mu mujyi wa Huye baratabaza ngo inzego zikurikirane ibibazo byabo byatumye bisanga mu buzima bwo ku muhanda birimo intonganya n’amakimbirane mu miryango n’ubukene butuma ababyeyi babo babohereza gusaba.

Iyo utembereye mu Mujyi wa Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo, ntiwabura guhura n’abana baba baka ubufasha burimo amafaranga cyangwa ibyo kurya bati ‘Bosi wampaye ijana ko nshonje’.

Aba bana ushobora kwibaza aho baturuka cyangwa aho bajya kurara mu masaha y’ijoro.

Umunyamakuru wa UMUSEKE waganiriye n’aba bana bavuze ko bisanze mu buzima bwo mu muhanda kubera amakimbirane hagati y’ababyeyi babo.

Niyonkuru [izina yahawe] yagize ati “Mfite imyaka irindwi, naje hano kubera ko mu rugo bahora badukubita. Papa ni we ujya adukubita agakubita na Mama. Ubusanzwe nigaga kuri Dushishoze mu mwaka wa mbere.”

Akomeza agira ati “Muri uyu muhanda duhuriramo n’ingorane nyinshi: Hari igihe uhura n’umuntu nka bariya bafata ngo abana batiga bakakujyana bakagukubita bavuga ngo nk’aya masaha uri kugenda ni wowe wiba abantu za telephone kandi atari byo. Hari igihe kandi uca ku muntu bamaze kumwiba bagahita bagukubita ngo ni wowe umwibye kandi atari byo buri wese uguciyeho akagukubita.”

Kugira ngo babone icyo kurya bisaba gukora imirimo ivunanye.

Undi mwana yagize ati “Uko mbayeho, iyo mbonye umuntu ufite umuzigo ku igare ndamusunikira akampa nk’amafaranga ijana ngahita njya kugura icyo kurya.”

Yavuze ko barara ku mabaraza y’amaduka yo mu mujyi bakararana n’abazamu.

- Advertisement -

Ati “Iyo bwije, ndyama aho mbonye cyangwa nkajya kurarana n’umuzamu urinda umutekano w’amaduka hariya mu mujyi.”

Hari n’abandi Umunyamakuru yasanze bagiye kurara muri rigore ziherereye imbere y’Umusigiti uri ku muhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n’izindi ziri mu gahanda kajya ahitwa kuri Fox.

Fabrice [izina yahawe] yagize ati “Kugira ngo nisange hano ni uko mba nabuze ibyo kurya. Iwacu bampitishijemo kurya cyangwa kungurira ibikoresho byo kujya ku ishuri, mpitamo kurya mva mu ishuri aho nigaga ku Ikibondo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yabwiye UMUSEKE ko, hakorwa umukwabu wo gufata abana bagasubira mu miryango.

Ati “Abana hakorwa umukwabu wo kubafata no kubasubiza mu miryango no gufasha abafite ibibazo gusubira mu ishuri.”

Yavuze ko abana baba bari ku mihanda haba hari n’abo imiryango yabo iri mu turere tw’abaturanyi.

Ati “Naho basubizwayo ku bufatanye n’ubuyobozi bwaho.”

Yasabye ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera.

Mukamana Monique ushinzwe kurinda Uburenganzira bw’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gikurikirana Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda yavuze ko muri iyi minsi, ababyeyi bari gushaka ibintu cyane ntibatekereze kubo babishakira baaiyambura inshingano zo kurera.

Yagize ati “Ababyeyi barashaka ibintu ntibatekereze kubo babishakira, nibashake ukuntu bakisubiraho, hari ababyeyi biyambura inshingano bakaziharira abandi, urukundo rwa kibyeyi nta wundi warutanga uretse umubyeyi gusa. Inshingano yo kurera ni ndasimburwa kuri buri mubyeyi wese akagira uruhare mu kumenya uburere bw’umwana atitaye ku kuba ari uwe.”

Yavuze ko ababyeyi batubahiriza inshingano bakwiriye guhabwa ibihano bitoya, birimo nko kujyanwa muri Stade bakigishwa uburenganzira bw’umwana n’inshingano za kibyeyi.

Ikibazo cy’abana baba ku mihanda kimaze imyaka itari mike mu Rwanda, gusa leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zigamije kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kiracyagaragara mu bice binyuranye by’igihugu cyane cyane mu mujyi.

Amakimbirane mu miryango, abakobwa cyangwa abasore babyara abana bakirengagiza inshingano zo kurera n’ibindi bibazo biri mu muryango Nyarwanda ni bimwe mu bikwiye gushakirwa umuti w’igihe kirambye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, inzego zibanze n’Abanyarwanda muri rusange.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW I HUYE

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *