Imikino y’Abakozi: RBC yigaranzuye Immigration – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuyitsinda ku nshuro ya mbere mu zo bari bamaze guhura zose muri shampiyona y’Abakozi y’umupira w’amaguru, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC], yatsinze iy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration] ibitego 3-0, iyisezerera muri ½.

Ku wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, ni bwo habaye imikino yo kwishyura ya ½ muri shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST]. Umwe mu yari ihanzwe amaso, ni uwa ruhago wahuje RBC FC na Immigration FC muri IPRC-Kigali, cyane ko ari amakipe asanzwe ari amakeba muri iyi shampiyona.

Wari umukino ukomereye cyane RBC, cyane ko kuva Immigration yaza muri iyi shampiyona, nta na rimwe yigeze itsindwa n’iyi kipe.

Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, amakipe yombi yari amaze iminsi ari mu mwiherero. Ni umukino kandi wari ufite igisobanuro kinini, cyane ko iyagombaga gusezerera ngenzi ya yo yari guhita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino watangiye watangiye urimo guhangana cyane ku mpande zombi. Wari urimo kandi imbaraga nyinshi, byanatumaga abakinnyi bakorerana amakosa menshi mu minota ya mbere y’umukino ariko umusifuzi, Roberto wawuyoboye ari hagati mu kibuga, agerageza kubyitwaramo neza.

Ibintu byabaye nk’ibihindura isura ku munota wa 41 ubwo Hussein wa RBC FC yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina rwa Immigration FC, maze myugariro w’iyi kipe aramugwisha, umusifuzi yemeza ko ari penaliti yahise itsindwa neza na Derrick, maze iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade isoza igice cya mbere iri imbere y’itozwa na Dieudonné.

Kugeza ubu byari bisobanuye ko amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mikino yombi kuko ubanza, RBC yari yatsinzwe 1-0 mu mukino wabereye muri Stade ya Bugesera.

Mu gice cya kabiri, RBC FC ya Banamwana, yasabwaga byibura ikindi gitego kugira ngo ibashe gusezerera Immigration FC ariko kandi na yo igasabwa byibura kubona igitego kimwe kugira ngo kibe cyayifasha gusezerera Camarade kuko icyo hanze cyari kuba gifite agaciro.

Nk’uko byagenze mu gice cya mbere, no mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga zirimo guhangana kudasanzwe, kuko buri ruhande rwari rufite rwari rufite icyo ruhatanira. Ku munota wa 70, ni bwo byongeye kuba bibi ku ruhande rw’iyi kipe y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

- Advertisement -

Kuri uyu munota, Yvan ukina ku ruhande rw’iburyo rw’inyuma rw’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, yatanze umupira mu rubuga rwa Immigration FC, maze umunyezamu awufashe uramucika ugwa hasi, Byamungu Abbas utajya utinda, ahita awohereza mu rushundura, kiba kibaye igitego cya kabiri cya RBC FC. Ibi byasobanuraga ko mu gihe umukino warangira gutya, RBC yakomeza.

Uko iminota yicuma, ni ko umukino wagendaga ukomeza gushyuha ariko Immigration FC ikanyuzamo igasatira ariko ubwugarizi bwa RBC bwari bwiza. Ibintu byaje guhuhuka bwa nyuma ku munota wa 85 ubwo Habineza Olivier uzwi nka Kamotera, yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira uteretse yatereye kure uruhukira mu rushundura, maze inzozi za Immigration FC zo kugera ku mukino wa nyuma, zishyirwaho akadomo.

Iminota yari isigaye, ikipe yari yatsinze yakomeje kuyicunga neza ndetse umukino uza kurangira RBC FC igeze ku mukino wa nyuma ku ntsinzi y’ibitego 3-1 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Uretse ikipe y’umupira w’amaguru kandi, amakipe y’abagore ya RBC muri Volleyball na Basketball, na yo azakina imikino ya nyuma. Bivuze ko ari umwaka ubaye mwiza kuri iki kigo.

RBC FC izahura na Rwandair FC ku mukino wa nyuma uzabera mu Karere ka Huye tariki ya 25 Mutarama 2025 ubwo hazaba hanasonzwa shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

RBC FC yishimiye kwigaranzura Immigration FC
Byari ibyishimo ku Muyobozi wa Siporo muri RBC n’abakinnyi be
Ni umukino uba urimo gucungana cyane
Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, yagoye Immigration FC
Guhangana byo byari muri uyu mukino
Idrissa wa Immigration FC yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Na Papy ntacyo yimye Immigration FC ariko wabaye umunsi mubi kuri bo
Visi Perezida wa ARPST, Wilson (uri hagati), yarebye uyu mukino
Cyubahiro Beatus (uri hagati) uyobora Siporo muri RBC, yarebye uyu mukino

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *