Biciye muri Minisiteri ya Siporo n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), u Rwanda rwakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi muri Afurika (OSTA), AbdelKrim Chouchaoui.
Ku wa 24 Mutarama 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), bakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi ku Mugabane wa Afurika (OSTA), AbdelKrim Chouchaoui.
Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka ndetse n’Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos, ni bo bakiriye uyu Muyobozi. Bimwe mu byo baganiriye, harimo Iterambere ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko uyu Muyobozi aza kureba imikino ya nyuma isoza shampiyona y’abakozi muri uyu mwaka w’imikino 2024-25. Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ibera mu Karere ka Huye. Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryahisemo kujyana iyi mikino mu Ntara mu rwego kuyegereza abakozi bakorera hanze ya Kigali.
Mu cyiciro cy’ibigo by’abakozi ba Leta bifite abari munsi y’100 (Catégorie B), BRD irakina na Minecofin mu mupira w’amaguru Saa yine z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura muri ruhago (Catégorie A), Rwandair irakina na RBC Saa munani z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Undi mukino w’umupira w’amaguru ukinwa, ni uhuza ibigo by’abikorera. Uyu urahuza Equity Bank na BK Saa Sita z’amanywa kuri Stade Kamena. Muri Volleyball muri Catégorie B, Minecofin yaraye yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0. Muri iki cyiciro kandi, Minisiteri y’Ingabo irakina na RBC mu cyiciro cy’abagore Saa sita z’amanywa ku Karubanda.
Muri Basketball ho, Stecol irakina na Equity Bank Saa sita muri IPRC-Huye mu bigo by’abikorera mu gihe mu cyiciro cy’abagore, RBC ikina na REG Saa sita ku Karubanda. Mu cyiciro cy’abagabo mu bigo bya Leta muri uyu mukino, Rwandair irakina na Immigration Saa sita z’amanywa muri IPRC-Huye mu gihe muri Volleyball y’abagabo muri Catégorie A, Rwandair ikina n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) Saa sita IPRC-Huye.
UMUSEKE.RW