Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, yakiriye ubutumwa buturutse kuri mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byanditse ko ubutumwa yabushyikirijwe na Ambasaderi Lazarous Kapambwe nk’intumwa yihariye ya Perezida Hakainde Hichilema.
U Rwanda rufitanye umubano ukomeye na Zambia, ibihugu byombi bikaba byaragiye bisinyana amasezerano.
Nko mu 2022, mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Zambia ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire arindwi.
Muri yo harimo amasezerano ku bucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’iterambere ry’ubworozi, hashyizweho amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cy’u Rwanda (RDB) n’Ikigo cy’Iterambere cya Zambia (ZDA).
Hanashyizweho kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imisoro.
Perezida Hichilema nawe yagendereye u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali, Perezida Kagame na Perezida Hichilema, baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi bugamije inyungu z’abaturage ba Zambia n’u Rwanda.
Baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’amahirwe yo gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
- Advertisement -
Ibihugu byombi byanashyizeho Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye bw’ibi bihugu.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW