Kagame yikomye ibihugu bikomeye “bitanga umurongo utari wo ku kibazo cya Congo”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Mu birori byo gusangira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yikomye ibihugu bikomeye ku isi byivanze mu kibazo cya Congo, bikaba bishaka no kugira umurongo utari wo mu kugikemura.

Perezida Kagame mu ijambo ryamaze isaha, avuga ko ikibazo cya Congo cyahuruje amahanga arimo ibihugu byo muri Africa, ndetse n’ibihugu bikomeye byigisha amahame ya demokarasi n’indangagaciro abantu bagomba gukurikiza.

Gusa Perezida Kagame yibaza niba indangaciro bavuga zituzuzanya n’ukuri n’ibimenyetso bifatika biba bihari.

Umwanya munini Perezida Kagame wabanje kwisegura ku buryo bari bwakire imbwirwaruhame ye, yawumaze agaruka ku kibazo cya Congo n’uburyo cyabaye umuzigo ku Rwanda.

Yavuze ko ikibazo kiri mu karere mu Burasirazuba bwa Congo cyahuruje amahanga, harimo ibihugu bya Africa n’ibindi bya kure birimo n’ibikomeye bikirimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi kenshi mu nzira zitari zo.

Ati “Iyo nzira itari yo yo niyo tubwirwa ko ari yo igomba gukurikizwa.”

Ati “Niba koko ushaka gukemura ikibazo, nta nzira nziza yo kubikora kuruta gushyira imbaraga mu kureba uko wakemura mu mizi icyo kibazo. Ntaho bihuriye n’imbaraga zo gukomera waba ufite, ureba iby’ibanze ari byo ibimenyetso, n’ukuri ntabwo uza gusa kubera ko urusha abandi imbaraga…”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibimenyetso bihari bakwiye guhera ku ngabo za UN (MONUSCO) ziri muri Congo zihamaze imyaka hafi 30, n’ubu zikaba zihari ibyo avuga ko bigaragaza ko icyabajyanye gukemura batagikoze, cyangwa hakiri ikibazo.

Yavuze ko amafaranga ashorwa nta cyo agaragaza nk’umusaruro ahubwo ngo ibintu byarushije kuba bibi.

- Advertisement -

Perezida Kagame ati “Ibyo byerekana impamvu u Rwanda rugomba kwikorezwa icyo kibazo, ni uburyo bwo guhunga inshingano, ni cyo gisubizo cyoroshye.”

IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME

Yavuze ko abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagihari kandi bagifite intwaro, ndetse bakaba bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturanyi ba Congo, kandi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo umuryango mpuzamahanga “bamwe bigisha indangagaciro” barebera, nta we babibaza cyangwa ngo ahanwe.

Amagambo y’abayobozi ba Leta ya Congo ubwayo ngo aba arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo nta we ukwiye gushidikanya ku kubaho kw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Kagame avuga ko abibwira ko u Rwanda rutagamije kurinda umutekano warwo, bakemeza abandi ko rwafashe ubutaka muri Congo, agasaba abo babyemera uko impamvu badakemura ibibazo byatuma batekereza ko u Rwanda ruri muri Congo.

Ati “Niba unabyemera gutyo kuki udakuraho izo mpamvu zatuma u Rwanda rugira urwitwazo? Ugakura bariya bantu hariya ko binari muri gahunda yajyanye ingabo za UN hariya?”

Perezida Kagame yanikomye Perezida Felix Tshisekedi ubemberezwa akananirwa gukemura ibibazo bihari, ndetse yavuze ko mu matora yo mu 2018 no mu yabaye mu 2023 atigeze ayatsinda.

Yagize ati “Menya abayobozi iyo mbabona, kandi menya “ibigoryi” iyo mbibona, watekereza uburyo ibyo byombi biri hamwe ari akaga (disaster). Ubaye umuyobozi ukaba n’ikigoryi ni akaga. Rwose ni akaga. Noneho ni bibi cyane, binateye ubwoba niba hari abantu bafite imbaraga mu biganza byabo bakwemera gukoreshwa ku bw’inyungu n’ikigoryi…”

Perezida Kagame avuga ko igihe abayobozi ba Africa bataha agaciro ibyo bakora nta wundi uzakabaha.

Yavuze ko hari ibintu bigomba kuganirwa nta mbereka, nta bwoba, akanibaza impamvu ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo hakenewe UN n’abandi kugira ngo gikemuke.

Perezida Kagame wananenze impuguke za UN zikora raporo ku bibera mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko ikibazo gihari cyakemuka abantu bakicariye bakareba impamvu yacyo.

Ikibazo cya Congo kimaze gufata intera, imirwano yakajije umurego muri iyi minsi ingabo za Congo zagabye ibitero bikomeye impande zose ngo zirukane AFC/ M23 mu birindiro ufite ariko umutwe wa M23 wakomeje kubigumamo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *