Umunyarwanda, Nsengiyaremye Sylvestre ’Kamoso’ wakinaga muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatanu mu Budage, yabonye ikipe nshya yo mu Cyiciro cya Kane.
Amakuru UMUSEKE yizewe wamenye, avuga ko Kamoso yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri VFB Wissen ikina mu Cyiciro cya Kane.
Ni ikipe yashinzwe mu 1914. Ifite Stade ya yo yakira abantu ibihumbi 10. Ubwo yaherukaga mu Rwanda, yakinaga muriVFB Rot Weiss yo mu Cyiciro cya Gatanu.
Uyu musore w’imyaka 24, asanzwe afasha amererero atandukanye yigisha umupira w’amaguru, arimo Agaciro FA na Ruli FA anaheruka guha ibikoresho.
Kamoso wavuye mu Rwanda agiye gukina mu Bushinwa, yahavuye ajya mu igeragezwa muri Dynamo Kiev yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ari na ho intambara yibasiye iki gihugu cyatewe n’u Burusiya yamusanze biba ngombwa ko iri geragezwa rihagarara.
UMUSEKE.RW