Kiyovu Sports yatangiye kuzirikana abayikiniye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka myinshi atumvikana muri ruhago y’u Rwanda, Nshizirungu Hubert wanyemekanye ku izina rya “Bébe”, Kiyovu Sports yakiniye, yamuhaye inshingano zijyanye na Tekinike.

Iyi kipe yo ku Mumena ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, cyane ko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ibi birasobanura ko nta gikozwe, Urucaca rwakwisanga mu cyiciro cya kabiri.

Ibicishije ku rubuga rwa yo [Website], Kiyovu Sports yatangaje ko Nshizirungu Hubert, ari we wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe. Bébe yazamukiye muri iyi kipe ibarizwa i Nyamirambo ndetse ayikinira kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agahita yerekeza gutura ku Mugabane w’i Burayi.

Ibi birasobanura neza ko ku Mumena hari gahunda yo gutangira kwiyegereza abayikiniye mu myaka yashize. Hubert aje yiyongera ku barimo Hussein uzwi ku izina rya “Hussein 10”, Nuru wayibereye kapiteni n’abandi basanzwe bayiba hafi mu kujya inama mu gice cya Tekinike.

Nshizirungu Hubert Bébe ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yakiniye Kiyovu Sports kuva akiri umwana muto, ayizamukiramo ndetse ayikinamo kugeza ubwo ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

Mu 2017 yahise afungura Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitwa Better Future Football Academy rifite abana bari mu byiciro bine.

- Advertisement -

Amaze hafi imyaka 20 atuye ku mugabane w’i Burayi mu Bufaransa aho akorera, abifatanyije no gutoza abana.

Nshizirungu Hubert yahawe inshingano muri Kiyovu Sports
Nshizirungu ari kumwe na RWANDA B, yegukanye igikombe cya CECAFA y’ibihugu yabereye mu Rwanda mu 1998
Agiye kumara hafi imyaka 20 atuye i Burayi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *