Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwaza cyangwa imiryango y’abagiraneza yajyanaga amafunguro ku barwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali, CHUK, batazongera kubikora.
Ni nyuma yaho Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid Africa, utangije igikoni kigezweho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), hagamijwe kurandura no gukumira indwara zaterwaga n’imirire mibi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye avuga ko guhagarika kugemura amafunguro bigamije kurwanya ingaruka zashoboraga guterwaga no kuba hari amafunguro yafwata atujuje ubuziranenge.
Yagize ati “ Mu Bitaro aha ngaha nta bindi byo kurya bizongera kuva hanze ngo bize byinjire mu Bitaro kubera ko igikoni kigamije gutekera abarwayi barwariyemo, abarwaza baharwaje ndetse n’abakozi bakoreramo ndetse n’undi muntu uhagiye wari uje afite icyo kuhakora. Ibyo kurya byateguriwe hanze ntabwo bizongera kwinjira mu Bitaro nk’ibi.”
Zachée Iyakaremye avuga ko bagiye gukora igerageza mu gihe cy’umwaka no mu bindi Bitaro byo mu Rwanda iyi gahunda naho ikahagera.
Ati “ Nitubona bigenda neza nta mbogamizi tubona cyangwa izo tubona tukaba twazibonera ibisubizo , tuzahitamo kwihutisha izo ntego, kugira igikoni kuri buri Bitaro, ibyo kurya bigategurirwamo, byagera ku Bitaro byose dufite mu Rwanda, kugemura bigahagarara.”
Umuyobozi w’uyu muryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid Africa,Kamaliza Isabelle, avuga ko ibiryo batangwa mu Bitaro bya CHUK hari ibitangirwa ubuntu ku bantu badafite ubushobozi ariko hari n’ibyishyurwa ku giciro gito ku bantu bafite amikoro ndetse n’abakozi b’ibi Bitaro.
Kamaliza yongeraho ko kubaka igikoni muri ibi Bitaro bigamije guha umurwayi n’umurwaza ifunguro ryiza kandi ryujuje ubuziranenge.
Ati “ Uko ibintu bigenda biva hanze , abantu nabo bazana andi ma mikrobe, izindi ndwara mu Bitaro. Kuuzuza igikoni hano cyujuje ibisabwa, ibintu bitetswe bifite ubuziranenge, bizatuma abarwayi babona ibiryo bifite ubushyuhe kandi bakabibonera ku gihe. Ikindi kizadufasha ni ukwita ku murwayi akabona ifunguro ryiza n’umurwaza akaribona.”
- Advertisement -
Uyu muryango usanzwe ukora igikorwa cyo kugaburira abarwayi ku Bitaro bindi bya leta bitandukanye, Masaka, Muhima, Rwinkwavu mu karere ka Rwamagana. Ku munsi bagaburira abarwayi 1700 kandi bakabona ifunguro gatatu ku munsi.
UMUSEKE.RW