Lt.Col Willy Ngoma yatambagiye i Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Lt.Col Willy Ngoma ku kibuga cy'indege cya Goma

Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Lt.Col Willy Ngoma, yemeje ko uyu mutwe uri kugenzura umujyi wa Goma, anashyira hanze amashusho atambagira umujyi wa Goma no ku kibuga mpuzamahanga cya Goma.

Lt. Col Willy Ngoma yashyize hanze aya mashusho mu rwego rwo kubeshyuza ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zivuga ko ari zo zigenzura uyu Mujyi.

Uyu musirikare ukomeye mu mutwe wa M23 yemeje ko ari bo bagenzura ikibuga cy’indege cya Goma n’ibindi bice by’uyu mujyi.

Yagize ati: ‘Ikibuga cy’indege cya Goma cyose kiragenzurwa n’intare.’

Yerekanye atambagira umujyi wa Goma, aho yasanganiwe n’ibihumbi by’abaturage b’Abanye-Congo, ndetse agera no ku mupaka wa Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UMUSEKE wamenye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu bazindije ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma mu mirwano n’umutwe wa M23 washakaga kugifata ku buryo bwiza cyangwa bubi.

Kugeza ubu, imirwano idakanganye nk’iyiriwe ku munsi wa Mbere ku mpande zombi irakomeje, aho kuva mu rukerera bamwe mu basirikare ba FARDC, FDLR, MONUSCO na Wazalendo bakomeje kugerageza gusubiza inyuma M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *