M23 yahitanye “Gen Omega” wari ukuriye FDLR

Amakuru aravuga ko Ntawunguka Pacifique wiyise Gen Omega muri FDLR yiciwe mu mirwano mu burasirazuba bwa Congo.

Gen (Rtd) James Kabarebe yigez ekuvuga ko yahamagaye Gen Omega amusaba gutaha, undi amubwira ko azagaruka mu Rwanda “nta Mututsi” ugihari.

Ikinyamakuru Bwiza.rw gisanzwe gikorana n’UMUSEKE mu bufatanye bwo gutangaza amakuru, cyanditse ko Gen Omega wari wasimbuye Gen Sylvestre Mudacurmura ku buyobozi bw’umutwe wa FDLR, yapfuye nyuma yo kuraswa agakomereka.

Uyu mugabo Omega amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 26 /01/ 2025 saa sita z’ijoro (00h00 a/m).

Abo ku ruhande rwa M23 bari bavuze ko Gen Omega yarasiwe mu kibaya cya Kibumba hafi na Kibati mu burasirazuba bwa Congo, aho yatewe bombe.

Bwiza.rw ivuga ko iyo bombe yahitanye benshi mu barindaga Gen Omega, abandi benshi barakomereka.

Imirwano mu burasirazuba bwa Congo imaze gufata intera aho yanaguyemo uwari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru arambuye mwayasoma kuri BWIZA.RW

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Yanze gutaha ngo azataha ntamurutsi usigaye mu Rwanda none arahabasize

    Urwanda na Israheri muri kumwe n’Imana kuko mbona abanzi bacubose barimo gusanga shebuja sekibi

    Igisigaye nuko bazaturikanwa na Telephone