Madamu wa Perezida wa Repubulika ,Jeannette Kagame, yahuye na mugenzi we wa Turukiya, Emine Erdoğan.
Aba bombi nyuma yo kuganira basuye ibikorwa bitanduknaye biri muri iki gihugu, aho bakiriwe n’Umuyobozi w’iyo nzu ndangamuco Nyafurika ikora ubukorikori, Zeliha Sağlam n’Abanyeshuri b’Abanyafurika biga Kaminuza mu murwa Mukuru w’iki gihugu, Ankara, bazengurutswa iyo nyubako.
Nyuma bombi basuye kandi isomero ry’Igihugu aho nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Turukiya, yahaye impano mugenzi we w’u Rwanda , igitabo cyiswe “Mawlana’s Masnavi and “Türkiye” .
Nyuma yo gusura iryo somero , Madamu Jeannette Kagame yemeje ko hakorwa ubukangurambaga burengera ibidukikije,bugamije ko habaho kunagura ibikoresho bitandukanye , (Global Commitment to Zero Waste.)
Mu butumwa bwe, Emine Erdoğan yashimiye Jeannette Kagame kuri ubwo bukangurambaga , bugamije ko Isi igira ahazaza heza.
Yongeyeho ko Perezida KAGAME ari umwe mu baperezida baharanira ko ibidukikije bibungabungwa.
Perezida KAGAME na Madamu Jeannette Kagame bamaze iminsi ibiri mu rugendo rw’akazi muri Turukiya aho ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano atandukanye ajayanye no guteza imbere itangazamakuru, umutekano ndetse n’ibijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere.
UMUSEKE.RW