Muhanga: Abikorera basanga kwishyirahamwe byihutisha iterambere

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ukwishyirahamwe aribyo bizatuma Iterambere mu Mujyi wa Muhanga ryihuta.

Babivuze ubwo bishimiraga ibyo bamaze kugeraho n’intego bafite yo kuvugurura Umujyi wa Muhanga.

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko hashize igihe bahura kugira ngo bahuze ingufu mu kuvugurura Umujyi wa Muhanga ugaragiye Kigali.

Bavuga ko iki gitekerezo bakiganiriyeho mu itorero ryabereye i Nkumba, bongera gukorera  umwiherero mu Karere ka Karongi.

Ndizeye Jean Paul René avuga ko umusaruro wavuye muri ibyo biganiro watumye abikorera bishyirahamwe batanga imigabane yo kubaka isoko  rigezweho.

Ati “Ubu kandi twishyize mu makoperative twatangiye kuzamura inyubako z’Ubucuruzi zigeretse kuko twasanze umucuruzi  ku giti ntacyo yageraho adafatanije n’abandi.”

Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal yabwiye UMUSEKE ko hari abacuruzi babanje gutinya kwishyirahamwe ariko aho baboneye inyubako y’isoko babona ko guhuza imbaraga bishoboka.

Ati “Bafatiye urugero ku Isoko  rya Muhanga kuko abayishoyemo imigabane batangiye kubona umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko Leta yabakoreye gishushanyombonera, Ubuyobozi bukigaragariza abikorera kugira ngo bashyire mu bikorwa ibigikubiyemo.

- Advertisement -

Meya Kayitare avuga ko babwiye abikorera ko inyubako z’Ubucuruzi bateganya kubaka zigomba kuba zishingiye kuri icyo gishushanyombonera.

Ati “Umujyi wa Muhanga ushingiye ku bucuruzi twaganiriye n’abikorera tubereka amahirwe bafite yo kuvugurura Umujyi.”

Kayitare yongeraho ko izi nyubako z’ubucuruzi zizaba zirimo ibicuruzwa abavuye mu Majyepfo, mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu bihugu duhana imbibi bazajya baza kurangura.

Gusa bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga bavuga ko kuzamura inyubako z’amagorofa byagombye kujyana no kongera ingano y’amazi muri uyu mujyi, kuko ahari adahagije kuko hari abamara ukwezi  batarabona n’igitonyanga ku mavomero yabo .

Meya akavuga ko iki kibazo bakizi ko batangiye kuganira n’ubuyobozi bwa WASAC kugira ngo imirimo yo kubaka uruganda  rutunganya amazi yihute.

Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abikorera batangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyombonera cy’Umujyi
Abikorera bavuga ko basanze kuba ba Nyamwigendaho bitabateza imbere
Bamwe mu bikorera batangiye kujya mu makoperative
Ndizeye Jean Paul René umwe muri aba bacuruzi avuga ko igitekerezo cyo guhuza imbaraga ku bikorera cyavuye mu Itorero no mu mwiherero bakoreye iKarongi

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga